sangiza abandi

Ikiraro cya Mwogo gihuza uturere dutatu kigeze kuri 68% cyubakwa 

sangiza abandi

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) cyatangaje ko imirimo yo kubaka ikiraro cya Mwogo, gihuza uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango, igeze kuri 68%. Biteganyijwe ko cyizuzura mu ntangiriro za 2027.

Iki kiraro kiri kubakwa ku ruzi rwa Mwogo, mu gishanga cya Mwogo, kikaba kigamije koroshya imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’utu turere ndetse no kwihutisha ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa.

Nikimara kuzura, kizaba gifite uburebure bwa metero 60 n’ubugari bwa metero 11, ku buryo kizashobora kwikorera ibinyabiziga n’imizigo bifite uburemere bugera kuri toni 60.

Uyu mushinga utegerejweho korohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko, guteza imbere ubucuruzi no kongera amahirwe y’ubukungu mu cyaro.

Uzanafasha abaturage kugera ku masoko, amashuri, ibigo nderabuzima n’izindi serivisi z’ibanze mu buryo bworoshye, bityo ugire uruhare mu kongera ubuhahirane hagati y’utu turere n’Intara zituranyi.

Imirimo yo kubaka iki kiraro yatangiye muri Mutarama 2024, ikaba yari iteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2025, ariko ntibyashobotse.

Uyu mushinga wari warateganyirijwe ingengo y’imari isaga miliyari 1,6 Frw. Kugeza ubu, RTDA ivuga ko imirimo igeze kuri 68%, ikaba iteganyijwe kurangira mu ntangiriro za 2027.

Ikiraro cya Mwogo ni umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo by’ubwikorezi bitegerejweho guteza imbere ubuhahirane, koroshya ingendo no gufasha abaturage bo mu bice bitandukanye by’icyaro kugera ku masoko na serivisi z’ingenzi.

Ikiraro cya Mwogo gihuza uturere dutatu kigeze kuri 68% cyubakwa 
Iki kiraro gihuza uturere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe
Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2024
Bitaganyijwe ko kizuzura mu Ntangira za 2027

Photos:

[fluentform id="3"]