Abaturage bakomeje kugaragaza imbogamizi mu kubona serivisi zitangwa n’inzego zibegereye, zirimo kudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragizwa no kutamenya neza aho bagomba kubariza. Ibi biri mu byatumye igipimo cy’uko Abanyarwanda bishimira serivisi bahabwa kigabanuka.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagarutse kuri iki kibazo ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’urwego ayoboye mu mwaka wa 2025/2026 n’ibiteganyijwe muri 2026/2027, ku wa 11 Ugushyingo 2026.
Ibi byagaragaye no mu mibare y’ubushakashatsi bwa Citizen Report Card (CRC) bwo mu 2026, bugaragaza ko uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi aho byavuye kuri 76,7% mu 2025 bigera kuri 73,8% mu 2026, bivuze igabanuka ry’amanota 2,9.
Mu nzego 16 zasuzumwe, urwego rw’umutekano ni rwo rwagize amanota menshi, 91,5%, rukurikirwa no kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza no kugirirwa icyizere n’inzego za Leta, byabonye 88,8%. Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rwabonye 86,5%.
Ku rundi ruhande, ubuhinzi bwaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 62%, buvuye kuri 70,6% mu mwaka wabanje. Serivisi z’ubuzima na zo zagabanutseho amanota 7,5, ziva kuri 72,4% zigera kuri 64,9%.
Imibare y’indi raporo ya RGB, Rwanda Governance Scorecard (RGS) ya 13, igaragaza ko inkingi y’imitangire myiza ya serivisi ifite amanota 68,48%, ivuye kuri 71,73% yari ho mu mwaka wabanje. Ni yo nkingi yagize amanota make mu nkingi umunani zipimwa muri iyi raporo.
RGB yagaragaje ibitera abaturage kutishimira serivisi
Depite Mukabunani Christine yabajije impamvu serivisi zitangwa n’inzego zegerejwe abaturage zitagaragaza iterambere ryifuzwa, mu gihe abaturage bakomeje kugabanya amanota bazihaye.
Mu gusubiza impungenge z’abadepite, Dr. Uwicyeza yavuze ko ubushakashatsi bwa CRC butagamije gusa guha amanota inzego, ahubwo ko bugamije kugaragaza ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe.
Yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zikomeje kugaragara ari ukudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragizwa n’abashaka serivisi no kutamenya neza urwego umuntu agomba kwitabaza kugira ngo ahabwe serivisi akeneye.
Yavuze ko izi mbogamizi zigaragaza ko hakiri akazi ko gukora mu kunoza imikorere y’inzego zegerejwe abaturage no gukemura ibibazo by’abaturage.
Mu gusobanura uko raporo igomba gukoreshwa, Dr. Uwicyeza yavuze ko itanga amakuru afasha buri rwego kumenya aho rufite intege nke n’ingamba rukwiye gufata kugira ngo serivisi zirushaho kunoga.
Yashimangiye ko ibitekerezo by’abaturage bikwiye gushingirwaho mu gufata ibyemezo no kunoza imitangire ya serivisi, aho gukomeza kugarukira ku gutegura raporo gusa.
Iyi mibare ishyira imbere ikibazo cy’imitangire ya serivisi, cyane cyane izitangwa n’inzego zegereye abaturage, mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kuzamura ireme ry’imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ugereranyije n’intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kuzamura ireme ry’imitangire ya serivisi rikagera nibura kuri 90% mu 2029, biragaragara ko hakiri urugendo rurerure. Kugera kuri iyo ntego bizasaba guhangana n’ibibazo bikigaragara no kongera imbaraga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage.









