Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Akagari ka Cyiri, haravugwa inkuru y’umusore witwa Zakayo bivugwa ko yakubise nyina umugeri mu nda, agahita yitaba Imana.
Umunota wagerageje kuvugisha inzego bireba ku makuru arambuye ariko ntabwo ziragira icyo ziyavugaho.
Amakuru Umunota wahawe n’abaturanye n’uyu muryango avuga ko ibi byabaye ubwo uyu musore yari arimo kurwana na bashiki be. Nyina witwa Uwayezu Françoise akaza aje kubakiza, hanyuma Zakayo amukubita umugeri mu nda, ahita ahasiga ubuzima.
Abaturanyi bavuga ko ubusanzwe nta mwuka mubi wari usanzwe hagati ya Zakayo na nyakwigendera, ahubwo ko amakimbirane yakundaga kuba hagati ye n’abo bavukana.
Zakayo yari afite umugore aho bari baturanye n’iwabo aho avuka.
Andi makuru arambuye kuri iyi nkuru turacyayakurikirana








