sangiza abandi

Umusaruro w’ubuhinzi wariyongeye mu gihembwe cya 2026 B 

sangiza abandi

Umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umuceri wariyongereye mu Rwanda mu gihembwe cy’ihinga B cya 2026, ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2025.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) muri raporo y’Ubushakashatsi ku Musaruro w’Ubuhinzi (Seasonal Agricultural Survey) yasohotse ku wa 22 Nzeri 2026, igaragaza ko ubuso bungana na hegitari miliyoni 1,41 bwakoreshejwe mu buhinzi muri icyo gihembwe.

Ubu buso bungana hafi na 59% by’ubuso bwose bw’u Rwanda. Muri bwo, hegitari miliyoni 1,02 zari zihingwaho imyaka y’igihembwe, mu gihe hegitari ibihumbi 526 zari zihingwaho imyaka y’imyaka myinshi.

Ibitoki n’ibirayi byariyongereye ku rugero rugaragara

Umusaruro w’ibitoki wazamutseho 5,6%, ugera kuri toni miliyoni 1,23 mu gihembwe B cya 2026, uvuye kuri toni miliyoni 1,17 zari zabonetse mu gihembwe nk’iki cya 2025.

Ubuso bwari buteweho ibitoki bwari hegitari 250.772, aho umusaruro mpuzandengo wageze kuri toni 12,4 kuri hegitari.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yabonetsemo umusaruro mwinshi w’ibitoki, cyane cyane mu turere twa Gatsibo, Ngoma na Kirehe. Muhanga na yo iri mu turere twagaragayemo umusaruro mwinshi.

Ku birayi, umusaruro wazamutseho 5,7%, ugera kuri toni 331.963, uvuye kuri toni 314.093 wari umwaka ushize mu gige nk’icyo.

Ubuso bwateweho ibirayi na bwo bwiyongereyeho 5,4%, bugera kuri hegitari 48.424. Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera ni two twatanze umusaruro mwinshi.

Ibigori n’ibishyimbo na byo byazamutse

Umusaruro w’ibigori wageze kuri toni 122.370, uvuye kuri toni 117.711 mu gihembwe cya 2025B. Ibi bihwanye n’izamuka rya 4%.

Ubuso bwari buteweho ibigori bwageze kuri hegitari 94.823, aho bwiyongeraho 2% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera ni ho habonetse umusaruro mwinshi w’ibigori.

Ku bishyimbo, umusaruro wageze kuri toni 243.775, uvuye kuri  toni 240.721 zari zasaruwe mu gihembwe cya 2025 B. Ibi bivuze ko wazamutseho 1,3%.

Nubwo umusaruro wiyongereye, ubuso bwateweho ibishyimbo bwagabanyutseho 0,4%, bugera kuri hegitari 333.735. Umusaruro mpuzandengo wari ibiro 700 kuri hegitari.

Nyagatare, Kirehe, Bugesera, Ngoma na Gatsibo ni two turere twagaragayemo umusaruro mwinshi w’ibishyimbo.

Mu gihembwe cya 2026 B, umusaruro w’umuceri uhingwa mu bishanga wageze kuri toni 80.325, uvuye kuri toni 72.976 mu mwaka wabanje bigaragaza izamuka rya 10,1%.

Umusaruro w’umuceri kuri hegitari wageze kuri toni 4,6, mu gihe ubuso wari uhinzeho bwari hegitari 17.534.

Gisagara, Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Rusizi ni two turere twatanze umusaruro mwinshi w’umuceri.

Umusaruro w’ibirayi wazamutseho 5,7%, ugera kuri toni 331.963, uvuye kuri toni 314.093 wari umwaka ushize
Umusaruro w’ibigori wazazamutseho 4%
Umusaruro w’umuceri wazamutseho 10%

Photos:

[fluentform id="3"]