sangiza abandi

Rwabuze gica! Rayon Sports FC yananiwe kwikiranura na APR FC

sangiza abandi

Rayon Sports FC yaguye miswi na APR FC mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League]. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2026, warangiye aya makipe y’amakeba anganyije igitego 1-1, agabana amanota.

Iyi Derby y’urw’imisozi 1000 yasifuwe na Rulisa Patience Fidele nk’umusifuzi wo hagati, yungirijwe na Ishimwe Didier na Ndayisaba Saidi. Umusifuzi wa Kane ni Mulindangabo Moise mu gihe Komiseri w’umukino ari Munyanziza Gervais.

Amakipe yombi yatangiye yigana, ariko umukino ntiwatinze gufata irangi kuko ku munota wa 12 Rayon Sports yahise ifungura amazamu, itsindiwe na Isa Djuguiba.

Uyu munya-Mali yateye ishoti ryikurura hasi ariko ryihuta, yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Adolphe Hakizimana ananirwa kuwukuramo.

Iki gitego cyahaye icyizere aba-rayon dore ko iyi kipe yanakomeje kurusha APR FC kwiharira umupira no kuwugeza imbere y’izamu kenshi.

Gusa, William Togui Mel yasubije amarwe y’aba-rayon mu isaho ubwo bibwiraga ko bajya kuruhuka bayoboye igice cya mbere. Uyu musore yatsindiye APR FC igitego cyo kwishyura yatsinze n’umutwe ku munota wa 45, amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0, umukino usubir ai rudubi.

Baje bafite gahunda yo gushaka igitego cy’itnsinzi. Haringingo Francis utoza Rayon Sports yahise akuramo Atisso Kodjo ashyiramo Muhoza Daniel, bituma akina umukino wihuta wubakiye ku Mpande cyane binyuze kuri Elie Ttou na Muhoza Daniel.

Gusa, yavukinishije Issa Djuguiba wasohowe mu ngobyi, asimburwa na Nkundimana Fabio. APR FC yo yashyizemo Uwiyaremye Fidali na Hakim Kiwanuka, ngo yongere imbaraga mu busatirizi.

Gusa impande zombi zananiwe gusibanura umukino, igitego kirabura ari na ko byongera igitutu ku bafana, abakinnyi n’abatoza, dore ko ku munota wa 90, umutoza wungirije wa APR FC Hassan Haj yahawe ikarita y’umutuku.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rayon Sports yihariye umupira ku kigero cya 57%, mu gihe APR FC  yari ifite 43%. Rayon Sports yateye amashoti 14, harimo 5 yerekezaga mu izamu n’andi 9 yagiye hanze, mu gihe APR FC yateye amashoti 5, ane akajya hanze rimwe rikerekeza mu izamu.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota icyenda mu mikino 6 yakinnye ikaba isigaranye ibirarane bitatau, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 8 mu mikino ine imaze gukina bivuze ko ifite ibirarane bitanu.

Rayon Sports ntiheruka gutsinda APR FC, by’umwihariko muri Stade Amahorok uva yavugururwa.

Photos:

[fluentform id="3"]