sangiza abandi

Tour du Rwanda mu isura nshya mu 2027; bwa mbere hagiye gukinwa iy’abagore

sangiza abandi

Isiganwa ku magare Mpuzamahanga rizwi nka Tour du Rwanda rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 19 kuva rishyizwe ku rwego mpuzamahanga rwa UCI mu 2009.

Iri siganwa ryitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye, riteganyijwe kuba muri Gashyantare 2027, rikazaba rifite umwihariko kuri iyo nshuro.

Tour du Rwanda 2027 yahujwe n’amasiganwa abiri y’umunsi umwe (one-day classic), nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2026, muri Rwanda Cycling Day 2026, igikorwa cyamurikiwemo ibyerekeye iri siganwa rizenguruka Igihugu.

Tour du Rwanda izaba igizwe n’uduce dutandatu, izakinwa ku wa 21–26 Gashyantare 2027 ariko hateguwe n’amasiganwa  ya One-day classic , akazatuma abakinnyi bahatanira amanota menshi yo ku rwego mpuzamahanga.

Harimo One-Day Classic izaba tariki ya 19 Gashyantare 2027 [Gicumbi – Nyamata] ku bilometero 111 n’iya tariki 27 Gashyantare 2027, aho abasiganwa bazazenguruka muri Kigali ku ntera y’ibilometero 118.

Abakinnyi bazahatanira amanota 610 muri buri siganwa rya One-Day Classic, mu gihe Tour du Rwanda izatanga amanota 757 ku rwego rwa UCI.’

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hagiye gukinirwa Tour du Rwanda y’Abagore.

Mu gikorwa cya ‘Rwanda Cycling Day 2026’ cyatangarijwemo ibishya kuri Tour du Rwanda 2027, hamurikirwamo inzira n’abafatanyabikorwa b’iri siganwa, hanatangarijwemo itangizwa rya Tour du Rwanda y’Abagore.

Iri rushanwa rizabimburira andi, rizamara iminsi itatu aho rizakinwa kuva tariki ya 27 Nzeri 2027 kugera ku wa 3 Ukwakira 2027.

Muri iki gikorwa kandi, haramuritswe icyerekezo cy’imyaka 10 cy’iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, hanatangizwa Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ikinwa hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Race).

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hagiye gukinirwa Tour du Rwanda y’Abagore

Photos:

[fluentform id="3"]