Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2026, mu turere twose tw’igihugu hatowe abajyanama rusange umunani, bagize Inama Njyanama y’Akarere.
Uretse aba bajyanama 8, Inama Njyanama y’Akarere iba igizwe n’Abajyanama batanu b’abagore bangana nibura na 30% by’abayigize; Abahuzabikorwa b’Inama y’lgihugu y’Urubyiruko, iy’Abagore n’iy’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere; ndetse na Perezida w’abikorera mu Karere.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere uko ari 17 ari na bo batorwamo Umuyobozi w’Akarere, batorwa n’inteko itora igizwe n’inzego zihagarariye abaturage n’ibyiciro bitandukanye mu Karere, barimo abagize inama njyanama z’imirenge.
Abatowe, baba bafite inshingano zirimo gushyiraho ingamba z’iterambere; n’amategeko ngengamikorere y’Inama Njyanama na Komite nyobozi y’Akarere, no gushyiraho inzego z’imirimo y’Akarere, amabwiriza azigenga n’ibyo zishinzwe.
Inama Njyanama y’Akarere kandi ishinzwe kwemeza ingengo y’imari y’Akarere; ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.
Bashinzwe kandi gukurikirana no gusuzuma imikorere ya Komite Nyobozi y’Akarere; gushyiraho ikigereranyo cy’amahoro yakwa mu Karere hakurikijwe amategeko; no gufata icyemezo ku mari ishorwa mu bigo cyangwa mu masosiyete y’ubucuruzi Akarere gashaka kugiramo imigabane hakurikijwe amategeko abigenga.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere nib o bemeza impano, indagano n’imyenda Akarere gashobora gufata cyangwa gutanga hakurikijwe amategeko.
Bafite kabndi inhsingano zo gutumiza buri mezi atandatu abagize Komite Nyobozi y’Akarere kugira ngo batange raporo mu byo bakora bijyanye n’inshingano zabo; no gutumiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa kugira ngo atange raporo ku mikoreshereze y’ingengo y’imari.
Bashinzwe kwemeza umubano, ubutwererane n’ubufatanye n’utundi Turere, Imijyi n’izindi nzego; no gukurikirana no gufata ibyemezo ku bindi bikorerwa mu Karere bijyanye n’inshingano z’Akarere.









