sangiza abandi

Kamonyi: Umukobwa aravuga ko yahohotewe na se umubyara none babyaranye kabiri

sangiza abandi

Bamwe mu batuye mu kagari ka Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, baratabariza uwo bavuga ko yabaye umubyeyi imburagihe, aho ngo ari mu buzima bugoye nyuma yo kubyarana abana babiri na se umubyara bikamwicira icyerekezo.

Ni umugore ukiri muto utuye mu mudugudu wa Bukimba mu kagari ka Gihara mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi.Ku jisho aragaragara nk’umwana muto, ariko imyirondoro ye igaragaza ko agize imyaka 23.

Ibifatwa nk’amahano ngo byamubayeho ubwo yisangaga yararikiwe na Se umubyara, bararyamana bigera no ku kubyarana ubugira kabiri, ubu umwana mukuru bafitanye agize imyaka icyenda, mushiki we w’ubuheta yujuje itandatu,aho avuga ko kuryamana na se umubyara ngo byatangiye uyu afite imyaka 13.

Nyina umubyara we ngo yapfuye uyu akiri uruhinja, Se yongera gushaka undi mugore ariko ntibarambana kubera intonganya bahoragamo zishingiye ku businzi.Uyu mwana avuga ko se nyuma yo kumurarikira no gutangira kumusambanya, yamuteye ubwoba bituma aceceka ibyo bakoranye byose.

Mu buhamya bwe agira ati”Aba bana bose uko ari babiri nababyaranye na Papa. Yarambwiye ngo nceceke simbivuge ngo nimbivuga azankuraho umutwe ubundi agende”.

Aba bana uyu mugore avuga ko yabyaranye na se umubyara ngo nta n’umwe ufite ikibazo gishobora kuba cyahuzwa n’isano ababyeyi babo bafitanye.

Ni amahano yabanje kugirwa ibanga

Abaturanyi bavuga ko aya mahano yabanje kugirwa ibanga igihe kinini abantu bakajya babikeka ariko bakabiburira gihamya, kugeza ubwo uwahohotewe ubwe abyivugiye, nabwo ngo bitewe no kuba se yaramubuzaga ubwisanzure amufuhira.

Gusa aba baturanyi bavugako ari ikintu kidasanzwe mu muco bafata nk’amahano kuko abenshi ari ubwa mbere bumvise umubyeyi uryamana n’umwana we,bakabifata nk’ibintu utabona uko usobanura.Uyu mwana avuga ko ubuzima bwe bwahindutse inzozi mbi nyuma yo guhohoterwa n’umubyeyi we, bakanabyarana kabiri.

Agira ati”Iyo mbitekerejeho ndicara nkarira ariko ngatuza.Nonese wakora iki ko utakiyahura?

Abaturanyi bamusabira gufashwa kuko n’ubundi atishoboye ngo ni we wenyine urera aba bana, mu gihe avuga ko adafite ubushobozi bwo kubabonera ibibatunga, kubavuza no kubajyana ku ishuri, bityo ko abonewe uburyo bwo kwiteza imbere hari byinshi yaba akemuriwe, uretse ko ngo anakomeje guhura n’ihungabana rikomoka ku ihohoterwa yakorewe, yewe ngo hari n’abamubwira amagambo amukomeretsa.

Gusambanya umwana ni icyaha kidasaza. Ibi bivuze ko uwagikoze akurikiranwa ndetse agahanwa n’iyo byamenyekana nyuma y’igihe kirekire.

Itegeko riteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Gusa, iyo gikozwe n’umubyeyi, uwo bafitanye isano ya hafi, cyangwa ushinzwe kumurera, ibihano birushaho kuremera, kimwe nk’uko iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu.

Kugeza ubu, uyu mugabo uvugwaho gusambanya umwana we, bakanabyarana, nyuma yuko bimenyekanye yatawe muri yombi, ubu afungiye mu igororero rya Muhanga, gusa yaba umwana cyangwa abaturanyi ntibazi niba yaraburanishijwe.

Cyakora abaturanyi b’uyu mwana wabyaranye na se umubyara babwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko usibye kuba ari amahano,iki ngo ari n’ikibazo ku masano aba bana bafitanye n’abo bakomokaho aho nyina ubabyara ku ruhande rumwe ari inyina urundi akaba umuvandimwe wabo,mu gihe se ubabyara yaba ari umubyeyi nanone akaba na Sekuru.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]