Mu gihe hirya no hino abaturage kuri ubu bari gutaka ibura ry’amazi ndetse bamwe bari guhendwa na yo,Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu, ashimangira ko hari imishinga minini iri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo gikemuke mu buryo burambye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ku bagize Inteko shinga amategeko imitwe yombi, ikiganiro cyagarukaga kuri gahunda za Guverinoma zigamije kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku bijyanye n’ibura ry’amazi Minisitiri w’intebe yasobanuye ikibitera agira ati”
Iri bura ry’amazi riterwa n’impamvu nyinshi, zirimo ihinduka ry’ibihe cyane cyane mu gihe cy’impeshyi aho ingano y’amazi mu migezi igabanuka; kwiyongera kw’abaturage kutajyana no kwiyongera kw’amazi n’ibikorwaremezo bigamije kuyatunganya; n’amazi ameneka ataragera ku baturage akenshi bitewe n’ibikorwaremezo bishaje”.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo mu buryo bwihuse, Minisitiri w’intebe yavuze ko hashyizweho gahunda y’isaranganya ry’amazi mu duce dutandukanye tw’Igihugu ndetse na gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha neza amazi make ahari.
Yagaragaje ko mu buryo burambye, Guverinoma irimo gushyira mu bikorwa imishinga izatuma ingano y’amazi atunganywa yiyongera ikava kuri metero kibe zisaga 367.000 ku munsi muri uyu mwaka, ikagera kuri metero kibe zisaga 688.000 ku munsi mu mwaka wa 2029.
Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko iki ari ikibazo gihangayikishije Guverinoma aho yagize ati: “Iki ni ikibazo kiduhangayikishije nka Guverinoma ntabwo ari byiza mu Rwanda rw’iki gihe kubona abantu batonze umurongo n’amajerekani bategereje amazi amaze kabiri ataza ntabwo bidushimisha. Ni na yo mpamvu ituma iriya mishinga nababwiye turimo kuyishyiramo imbaraga kugirango amazi aboneke vuba“
Yavuze kandi ko mu mishinga iteganyijwe harimo kwagura no gusana ibikorwaremezo n’imiyoboro y’amazi hagamijwe kugabanya amazi ameneka ataragera ku baturage, akava ku kigero cya 35% akagera kuri 25% mu mwaka wa 2029.
Yongeyeho ko intego y’igihe kirekire ari uko mu mwaka wa 2050 amazi ameneka azaba ageze ku kigero cya 5%, nk’uko bimeze mu bihugu bimwe byateye imbere.
Mu mishinga minini iri gukorwa harimo kwagura ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove III, ruzava ku gutunganya metero kibe 40.000 ku munsi rukagera kuri metero kibe 65.000 ku munsi bitarenze muri Nzeri 2026.
Harategurwa kandi umushinga wo kubaka uruganda rwa Nzove IV ruzajya rutunganya metero kibe 150.000 z’amazi ku munsi. Biteganyijwe ko uwo mushinga uzarangira mu Ukuboza 2029, nyuma y’imyaka itatu y’ubwubatsi.
Undi mushinga ukomeye ni uwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge, ku buryo muri Mutarama 2029 ruzaba rutanga metero kibe 48.000 ku munsi, ruvuye kuri metero kibe 12.000 rutanga ubu.

Mu mpeshyi abaturage benshi bahura n’iki kibazo cyo kubura amazi








