sangiza abandi

Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare barenga 1400 ba RDF

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare ba RDF barenga 1440.

Itangazo ryashyizwe hanze na RDF ku wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2026, rivuga ko mu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru harimo ba Jenerali batatu, ari bo Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Vincent Gatama na Brig Gen Albert Rugambwa.

Perezida Kagame yemeje kandi ikiruhuko cy’izabukuru kuri ba Ofisiye bakuru 74, ba Ofisiye bato 78 n’abandi 1,288 bafite amapeti atandukanye.

Iby’ingenzi wamenya ku ba Jenerali bahawe ikiruhuko cy’izabukuru

Maj General Vincent Gatama

Major General Vincent Gatama yakoze imirimo itandukanye muri RDF, aho yayoboye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) zari mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Maj Gen Gatama yanayoboye Diviziyo ya 4 n’iya 2 z’Ingabo z’u Rwanda.

Yanayoboye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force:EASF).

Brig Gen Albert Rugambwa

Brig Gen Albert Rugambwa yakoreye RDF inshingano zirimo kuba Umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu gice cy’Iburengerazuba. Ni umusirikare wahoze mu ngabo za APR mu rugamba rwo kubohora igihugu, akaba azwiho uruhare rugaragara mu mutekano, gukumira ibyaha, no gukundisha urubyiruko amateka y’igihugu.

Yabaye Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba (Icyo gihe yari afite ipeti rya Colonel): Yayoboye ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, na Rwamagana. Muri izi nshingano, yagize uruhare rukomeye mu gutangiza no gushimangira irondo ry’umwuga ryagabanyije ibyaha n’ubujura.

Yari mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda. Akunze guhura n’urubyiruko muri gahunda nka “#MenyaAmatekaYawe” akabasobanurira igikuzi cyatanzwe ngo u Rwanda rugire amahoro n’icyubahiro rufite ubu.

Azwi cyane ku mpanuro yatanze ku Munsi w’Intwari igira iti: “Abaguye ku rugamba bagiye mu ijuru kandi natwe twasigaranye inkovu zarwo zitwibutsa ko tutarwaniye ubusa, ntimuzasinde aya mahoro mubona ngo mwibagirwe ikiguzi cyatanzwe ngo muyabone.”

Maj Gen Emmanuel Bayingana

Maj Gen Emmanuel Bayingana yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, inshingano yahawe ku wa 10 Kamena 2026. Yabaye kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere (Air Force Chief of Staff), umwanya yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2019, aho yabanje kuba Umuyobozi Mukuru wa ZIGAMA CSS mu 2018.

Mu muhango wo gusezerera ba Ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 10 Nyakanga 2026, Maj Gen Emmanuel Bayingana ni we wavuze mu izina ry’abasirikare bose basezerewe.

Yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bufite icyerekezo mu kubaka Ingabo z’u Rwanda zikomeye kandi zishyize hamwe.

Minisitiri Marizamunda yashimiye abasezerewe ku bw’umurava bagaragaje mu gukorera igihugu n’uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera kubaka igihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, nawe yashimiye abasezerewe ku rukundo rw’igihugu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi kabo.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basezerewe mu cyubahiro

Photos:

[fluentform id="3"]