Perezida Paul Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra, usoje inshingano zo kuba Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026 nibwo Perezida Kagame yakiriye Belen Uyarra mu rwego rwo kumusezera mu gihe yari amaze ari muri izi nshingano mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku gusuzuma uko umubano umaze igihe hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Ambasaderi Belén Calvo Uyarra bagarutse ku bikorwa by’ubufatanye bimaze gutera imbere hagati y’u Rwanda na EU, birimo guteza imbere uruganda rukora inkingo, ibikorwa byo gushyigikira amahoro, ubufatanye mu bucukuzi no gukoresha neza amabuye y’agaciro fatizo, guteza imbere ibikorwa remezo, ishoramari, uburezi n’ibidukikije.
U Rwanda na EU, bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, iterambere, uburezi, ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije, umutekano no guteza imbere imiyoborere myiza bikaba ari umubano impande zombi zikomeje gushimangira.
Belén Calvo Uyarra yari amaze imyaka ine muri iyi mirimo kuko yatangiye inshingano zo kuba Ambasaderi wa EU mu Rwanda muri Nzeri 2022.
Nyuma yo gusoza inshingano ze mu Rwanda Belén Calvo Uyarra azasimburwa na Jérémie Blin, umudipolomate w’Umufaransa wahawe uburenganzira bwo guhagararira EU mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.









