sangiza abandi

Urugaga rw’Abavoka rusaba gukemura amakimbirane mu mahoro mbere y’inkiko

sangiza abandi


Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yasabye ko abantu n’ibigo bitandukanye barushaho gukoresha inzira y’ubuhuza, ubukemurampaka n’izindi nzira z’amahoro mu gukemura amakimbirane, mbere yo kwitabaza inkiko.

Me Nkundabarashi avuga ko uburenganzira bwo kuburana mu nkiko butagomba abantu babwemerewe, ariko ko kujya mu nkiko bikwiye kuba intambwe ya nyuma, cyane cyane iyo izindi nzira zo gukemura ikibazo zananiranye.

Ati: “Ntituzabuza abantu uburenganzira bwabo bwo kuburana mu nkiko kuko babifitiye uburenganzira. Ntanubwo byaba aribyo yuko twaba igihugu kidatanga ubutabera bunyuze mu nkiko, ariko tujyeyo ari uko izindi nzira zose twagombaga gukoresha zananiranye.”

Akomeza avuga ko kujya mu nkiko bikwiye kugira impamvu yumvikana kandi bikaba ari bwo buryo bwonyine bushobora gukemura ikibazo cyananiranye mu bundi buryo.

Ati: “Tujyeyo hari icyo tugiye gushaka mu nkiko tubona koko ari zo zonyine zacyemura icyo kibazo tutabonye mu buhuza, tutabonye mu bukemurampaka n’ibindi.”

Me Nkundabarashi aganira na RBA yagaragaje ko imanza zimara igihe kirekire zishobora kugira ingaruka ku mpande zombi, kuko zitwara igihe, amafaranga ndetse zikanadindiza ibikorwa by’abantu n’ibigo.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe wungukira mu kuburana imyaka ine itanu mu nkiko.”

Yavuze ko hari abantu bashobora gutekereza ko abunganira mu nkiko ari bo bungukira mu manza zimara igihe kirekire, ariko ko atari ko bimeze.

Ati: “Hari n’abajya batekereza ko aba avoka ari bo babyungukiramo, ariko na bo ntabwo bunguka.”

Ku bwe, gukemura amakimbirane hakiri kare binyuze mu nzira z’ubuhuza n’ubukemurampaka bifasha impande zombi kwirinda igihombo gishobora guterwa n’urubanza rumara imyaka myinshi.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yavuze ko ubukangurambaga bwo guteza imbere ubuhuza n’ubukemurampaka bumaze imyaka igera kuri ine, kandi ko hari impinduka zimaze kugaragara mu myumvire y’ibigo bitandukanye.

Yagaragaje ko mu bigo byitabiriye ibiganiro harimo amabanki n’amasosiyete y’ubwishingizi, aho avuga ko byinshi bimaze gusobanukirwa akamaro ko gukemura amakimbirane hanze y’inkiko igihe bishoboka.

Ati: “Ubu bukangurambaga bugiye kumara imyaka ine, igihari ni uko amasosiyete menshi twagiye tuganira na yo yaba ama banki, yaba sosiyete z’ubwishingizi bamaze gusobanukirwa ko, nta business bafite mu nkiko nta n’umwanya bafite.”

Ibi bisobanuye ko ibigo bikora ubucuruzi birushaho kubona ko amakimbirane ashobora kubangamira ibikorwa byabyo iyo atakemuwe vuba, bityo ubuhuza n’ubukemurampaka bikaba inzira ishobora gufasha kubungabunga imikoranire no gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi.

Ubuhuza ni imwe mu nzira zifasha abantu cyangwa ibigo bifitanye amakimbirane kugera ku mwanzuro bumvikanyeho, aho gutegereza ko urukiko rumara igihe rusesa ikirego..

Ubu buryo bushobora gufasha kugabanya imanza zishobora gukemurwa mu bwumvikane, kugabanya amafaranga n’igihe bitakara mu manza ndende, ndetse no gutuma ababuranyi babona igisubizo mu gihe gito.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2026/2027 Perezida w’urukiko rw’ikirenga Mukantaganzwa yavuze ko kuva umwaka w’ubucamanza wa 2025/2026 utangiye, Urwego rw’Ubucamanza rwashyize imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukoresha ubutabera nsanasano, igihe cyose byashobokaga, mu rwego rwo gufasha gukemura amakimbirane mu buryo bwihuse kandi butanga umusaruro.

Yagaragaje ko mu mwaka wa 2025/2026, imanza 19,888 zakemuwe hakoreshejwe ubu buryo, mu gihe mu mwaka wari wabanje zari 15,012.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]