sangiza abandi

Abafite imishinga ariko babuze igishoro cyo kuyitangiza bahawe amahirwe

sangiza abandi

Abantu bafite ibitekerezo by’imishinga ariko bakabura ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, bagiye kubona urubuga rushya rwo kubimurika, kubona inkunga no guhura n’abashoramari bashobora kubishyiramo amafaranga.

Ni gahunda nshya yiswe Pitch Studio, yateguwe na Arthur Nation ku bufatanye na RBA ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo cyangwa yatangiye ariko ikeneye ubushobozi bwo kwaguka.

Umuyobozi Mukuru wa RBA, Cléophas Barore, yavuze ko Pitch Studio ari uburyo bwo gufasha abantu bafite inzozi kuzishyira mu bikorwa, aho ibitekerezo byabo bikava mutwe cyangwa ku mpapuro bigashyirwa mu ngiro.

Ati: “Twaravuze ngo ubwo abantu bafite inzozi, tujyanemo rero nk’abashaka kuvuga ngo uru rubyiruko rwari rufite ibitekerezo, hakaba hari umufatanyabikorwa warufasha kubishyira mu bikorwa, twamuhuje na rwo.”

Barore yavuze ko gutekereza ko umuntu adakwiye gupfana igitekerezo ari ibintu bikwiye gushyigikirwa mu buryo bwose bushoboka, kuko umuntu umwe wafashijwe gushyira mu bikorwa umushinga ashobora kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo igihugu gifite.

Ku ruhande rwa Arthur Nation, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana umushinga wa Pitch Studio, Keza Lisiane Ceresoli, yavuze ko iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshatu zirimo gutanga inama ku bafite ibitekerezo by’imishinga, gutanga inkunga no gutanga urubuga rwo kumenyekana no guhura n’abashoramari.

Keza yavuze ko kuba umuntu afite igitekerezo cyiza bidasobanuye ko aba akeneye amafaranga menshi cyane kugira ngo atangire.

Ati: “Akenshi usanga dufite ibitekerezo byinshi. Ibyo bitekerezo ntabwo bikeneye miliyoni 100 Frw kugira ngo bitangire gukora. Pitch Studio ni ikiganiro kigamije gufasha abantu bafite ibitekerezo by’imishinga ibyara inyungu kugira ngo batangire gukora.”

Abazitabira iyi gahunda bazahabwa umwanya wo kugaragaza imishinga yabo, basobanure uko ikora n’icyo bakeneye kugira ngo itere imbere. Abafite imishinga ifite amahirwe yo gutera imbere bashobora guhabwa inkunga cyangwa guhuzwa n’abashoramari.

Abifuza kwitabira Pitch Studio bashyiriweho urubuga rwa internet bashobora kunyuraho bakiyandikisha, bagatanga ibisobanuro by’imishinga yabo.

Pitch Studio ije nk’urubuga rushobora gufasha ibitekerezo by’abanyarwanda kuva ku rwego rwo kuba inzozi gusa, bikagera ku rwego rw’imishinga itanga umusaruro, ikabyara imirimo kandi ikagira uruhare mu gukemura ibibazo biboneka mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana umushinga wa Pitch Studio, Keza Lisiane Ceresoli

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]