Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yabonye imirimo mishya mu Kigo cya Raffles Family Office (RFO) gifite icyicaro muri Hong Kong.
Uwihanganye yagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Iterambere ry’Ubucuruzi (Principal for Emerging Markets and Business Development) muri iki kigo gikora ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’imiryango ikorera muri Hong Kong.
Muri izi nshingano yahawe kuri uyu wa 8 Nzeri 2026, Amb. Uwihanganye azibanda ku guteza imbere imikoranire n’ubucuruzi hagati ya Afurika na Aziya, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari.
Raffles Family Office yatangaje ko kumwakira muri izi nshingano bishimangira icyerekezo cyayo cyo gukorana n’umugabane wa Afurika, by’umwihariko mu guteza imbere amahirwe y’ishoramari no guhuza isoko rya Afurika n’irya Aziya.
Bagize bati:“Twishimiye kwakira Jean de Dieu. Ubushobozi Afurika ifite burenze kure uko benshi babitekereza, kandi gufasha abantu kubona ubwo bushobozi bisaba abantu basobanukiwe impande zombi z’uyu murongo w’imikoranire. Twiteze ko hari byinshi tuzafatanya kubaka mu gihe turushaho guteza imbere ibikorwa byacu muri aka karere.”
Kuba Uwihanganye yarabaye mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubuyobozi bwa Leta n’ibikorwa remezo, bifatwa nk’ubunararibonye bushobora kumufasha muri izi nshingano nshya zo guteza imbere amasoko n’ubucuruzi.
Mbere yo kujya muri Raffles Family Office, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026. Yavuye kuri uwo mwanya ubwo habaga impinduka muri iyo Minisiteri, aho Armand Zingiro na Col. Claudien Bizimungu bawumusimbuyeho.
Izi nshingano yari yaranazikoze kuva mu 2017 kugeza mu 2019. Uwihanganye yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, aho yari anaruhagarariye muri Australia na New Zealand, ndetse akaba yarabaye na Ambasaderi muri Indonesia.
Mu bijyanye n’amashuri, Uwihanganye ni injeniyeri w’ubwubatsi wabiminuje (Civil Engineering) muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma akomereza muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga y’ubwubatsi. Yanongeyeho indi mu bijyanye no n’ubucuruzi (Business Management).








