Ikipe ya Gor Mahia FC yo muri Kenya yanyagiye ikipe ya APR FC ibitego 5-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, wanitabiriwe na Perezida wa Repubika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, ni bwo hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rigiye kubera muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium kugeza tariki 7 Kanama 2026.
Kuri uyu munsi hakinwe imikino ibiri yo mu itsinda rya mbere (A), imikino yombi yabereye muri Sitade Amahoro.
Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho ibirori byo gufungura ku mugaragaro irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho umubyinnyi Titi Brown yasusurukije abari muri Sitade Amahoro yifashishije indirimbo Urare aherutse gusohora.
Nyuma y’ibi birori nibwo hatangiye umukino APR FC yo mu Rwanda yandagarijwemo na Gor Mahia FC yo muri Kenya, umukino wasifuwe n’umunya-Sudani Sabri Fadul.
Mu bakinnyi 11 umutoza Taleb Abderrahim yabanje mu kibuga, harimo abakinnyi bane 4 bashya muri iyi kipe barimo umuzamu Siluane Ernan Alberto, myugariro w’ibumoso Ishimwe Christian, Madou Zon ukina mu kibuga hagati na Amani Kuodiakan Michel Breygeneve.
Abandi bakinnyi babanje mu kibuga ni Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Jean Gilbert, Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif Seidu, kapiteni Djibrill Ouattara Cheick, Dao Raouf Memel na Togui Mel William.
Umukino watangiye saa moya z’ijoro, amakipe yombi ahererekanya umupira neza ariko ukaguma mu kibuga hagati, ntihagire ikipe yegera izamu ry’indi.
Gor Mahia FC yanyuzagamo ikagerageza amashoti ya kure ariko umuzamu mushya wa APR FC, Siluane Ernan Alberto, akayibera ibamba, indi mipira ikajya kure y’izamu.
Ku munota wa 34, Gor Mahia yafunguye amazamu ku mupira waruturutse muri koruneri ariko ba myugariro ba APR FC n’umuzamu wayo bananirwa kuwukuraho neza, bituma kapiteni wa Gor Mahia FC Mike Evans Kibwage aterekaho umutwe anyeganyeza inshundura.
Nta minota ishize, Gor Mahia yahise ibona ikindi gitego cyatsinzwe na Ariste Patrick Ekandjoum Essombe nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC agahita atera ishoti mu izamu ku munota wa 35. Ni umupira wari utakajwe na Dauda Yussif Seidu hafi y’urubuga rw’amahina.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinzwe ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka ishaka uburyo yakwishyura ariko Gor Mahia yakinaga umupira wugarira cyane ikomeza kuzibira APR FC ndetse igacungira ku mipira yihuse yazamukanaga inyuze mu mpande ishaka igitego cya gatatu. Yabifashwagamo by’umwihariko na Sariff Sabuni Sirengo wakinaga ku ruhande rw’ibumoso asatira wari winjiye mu kibuga asimbue.
Ku munota wa 73, Gor Mahia yazamutse neza ku ruhande rw’ibumoso, batanga umupira kwa Paul Okoth Odhiambo nawe ntiyazuyaza anyeganyeza inshundura, atsinda igitego cya gatatu cy’iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Kenya.
Ku munota wa 79, Gor Mahia yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Lesley Otieno Owino nyuma y’umupira yarahawe na Sariff Sabuni Sirengo wacenze Byiringiro Jean Gilbert akamuzubaza.
Igitego cya gatanu cya Gor Mahia cyavuye ku makosa y’umuzamu wa APR FC washatse gufata umupira ukamuca mu myanya y’intoki bigatuma Ebenezer Assifuah atsinda igitego cya gatanu cya Gor Mahia ku munota wa 85.
Uyu mukino wanitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari nawe utera inkunga iri rushanwa kuva muri 2002, warangiye Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinzwe na Gor Mahia ibitego 5-0.
Uyu mukino wagiye kurangira benshi mu bafana ba APR FC bari bitabiriye uyu mukino bari mu gahinda ndetse bamwe batangiye kwitahira hakiri kare.
Ni ubwa mbere mu mateka ikipe ya APR FC itsinzwe ibitego bitanu muri CECAFA Kagame Cup kuko ibitego byinshi yari yaratsinzwe ari ibitego 4-0 yatsinzwe na Al Khartoum muri 1/4 muri 2015 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Gor Mahia FC yatsinze APR FC mu gihe yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa ‘Rayon Day’ wabaye tariki 18 Nyakanga 2026 muri Kigali Pele Stadium.
Ku rutonde rw’itsinda A, Gor Mahia irayoboye n’amanota 3 yizigamye ibitego 5, Vipers SC ni iya kabiri n’amanota 3, yizigamye ibitego 3, Garde Républicaine FC ni iya gatatu ntanota na rimwe ifite, ifite umwenda w’ibitego 3 naho APR FC ni iya nyuma nayo ntanota ifite n’umwenda w’ibitego 5.
Mu mikino ya kabiri yo muri iri tsinda, Garde Républicaine FC izakina na APR FC tariki 27 Nyakanga 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), naho Gor Mahia FC ikine na Vipers SC saa cyenda z’umugoroba (15h00), iyi mikino yombi izabera muri Kigali Pele Stadium.
Imikino ya CECAFA Kagame Cup irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino yo mu itsinda B, aho Simba SC yo muri Tanzania izakina na Mogadishu FC yo muri Somalia saa 18:00 naho Singida Black Stars FC yo muri Kenya izakina na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo saa 15h00, iyi mikino yombi izabera muri Kigali Pele Stadium.

















