Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona intsinzi yaherukaga mu 2019 ku munsi w’Igikundiro ‘Rayon Day’ itsinda Gor Mahia FC yo muri Kenya ibitego 2-0 mu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2026 ni bwo abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bateraniye muri Kigali Pele Stadium mu munsi ngarukamwaka wa ‘Rayon Day’ utegurwa n’ikipe ya Rayon Sports kuva muri 2019 mu rwego rwo kwerekana abakinnyi bayo mbere yo gutangira umwaka w’imikino.
Kuri uyu munsi Rayon Sports yari yatumiye ikipe ya Gor Mahia FC ari nayo ifite igikombe cya Shampiyona ya Kenya.
Aya makipe yombi yaherukaga guhura muri Kanama 2018 ubwo yari mu itsinda rimwe rya CAF Confederation Cup, icyo gihe Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia iwayo ibitego 2-1.
Ni mu gihe umukino ubanza wari wahuje aya makipe wari warangiye anganyirije mu Rwanda igitego 1-1, ndetse yahuye no muri CECAFA Kagama Cup muri uwo mwaka n’ubundi wa 2018 maze umukino urangira amakipe yombi aguye miswi y’ibitego 2-2.
Rayon Sports y’umutoza Haringingo Francis Christian yabanje mu kibuga abakinnyi benshi bashya kuko mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga harimo abakinnyi 9 bashya, bivuze ko abakinnyi Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ ari nawe kapiteni na Ganijuru Ishimwe Elie nibo bakinnyi babanje mu kibuga bari bahari no mwaka ushize.
Rayon Sports yatangiye ibona amahirwe imbere y’izamu ariko Boris Gbenou ateye umupira ukubita umutambiko w’izamu.
Mu mukino hagati amakipe yombi yakinaga ahererekanya neza ariko ntakipe isatira izamu ry’indi ku buryo bukakaye, n’ubwo hari nk’aho Jackson Dwang wa Gor Mahia FC yagerageje gutsinda atereye ishoti kure ariko asanga umuzamu mushya wa Rayon Sports Dande Junior ahagaze neza, umupira ahita awurenza.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere nibwo ikipe ya Rayon Sports yazamukanye umupira neza warufitwe na Nizeyimana Mubarak, maze awutanga neza kwa Antonio Atisso Kodjo ukomoka muri Togo, nawe ntiyazuyaza imbere y’izamu kuko yacenze umuzamu ahita anyeganyiza inshundura amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri n’ubundi ntabwo habonetse uburyo bwinshi imbere y’izamu ku makipe yombi n’ubwo abatoza bakoze impinduka nyinshi ku makipe yombi harimo nk’iyo rutahizamu mushya wa Rayon Sports warutegerejwe n’abafana ku bwinshi, Kameni Herman Junior, yinjiye mu kibuga asimbuye Ndikumana Asman nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Gor Mahia FC yashyizemo imbaraga nyinshi ishaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Rayon Sports Charles Tchouplaou na Nshuti Didier wari winjiye mu kibuga asimbuye Wakonda Abdel Matumona bayibera ibamba.
Mu minota 6 y’inyongera yari yashyizweho nyuma y’uko iminota 90 yari yamaze kurangira, ikipe ya Rayon Sports nibwo yabonye igitego cya kabiri nyuma y’umupira watewe imbere usanga rutahizamu Kameni ahagaze neza, akoresha igihagararo cye n’imbaraga z’umubiri umupira awukina neza awuha Nkundimana Fabio wahise usigarana n’umuzamu ntiyazuyaza gutsinda igitego 2.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0 biyiha kwegukana igikombe cya ‘Rayon Day’ bwa mbere mu mateka yayo, ndetse yongera kubona intsinzi kuri ‘Rayon Day’ yaherukaga muri 2019 ubwo ‘Rayon Day’ yabaga bwa mbere, icyo gihe Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 3-1.
Iyi ntsinzi imbere y’abafana bari buzuye neza neza Kigali Pele Stadium yatanze icyizere ndetse ni intangiriro nziza y’umwaka w’imikino ku ikipe ya Rayon Sports ikunzwe na benshi mu Rwanda no mu mahanga.
Muri rusange Rayon Sports ifite intsinzi 2 mu mikino 7 yo ku munsi w’Igikundiro wa ‘Rayon Day’.
Kuri uyu munsi ntabwo ari uyu mukino wakinwe gusa kuko habaye n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’ibijyanye n’imyidagaduro.
Gahunda yo kuri yu wa Gatandatu yatangiye amarembo ya Kigali Pele Stadium afungurwa saa sita z’amanywa mbere y’uko haba umukino w’abakanyujijeho wahuje ikipe ya Les Inoubliables yahuriyemo abakinnyi bakiniye Rayon Sports n’ikipe isanzwe ikorera muri Cercle Sportif mu Rugunga.
Uyu mukino w’abakanyujijeho warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umwanya wo kwerekana abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino. Habanje kwerekanwa abakinnyi b’ikipe y’abagore ubundi habona kwerekanwa abakinnyi b’ikipe y’abagabo.
Nyuma yo kwerekana abakinnyi, hakurikiyeho umwanya wo kwidagadura aho umuhanzi Bull Dog yasusurukije abari bitabiriye ‘Rayon Day’, akurikirwa na Kitoko, ubundi hasoza Chorale de Kigali ari nayo yaririmbye nyuma mbere y’uko umukino nyirizina w’umunsi utangira.
Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Gor Mahia FC nyuma yo kurangiza uyu mukino wo kuri ‘Rayon Day’, amakipe yombi agiye gukomeza imyitozo yitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2026.
















