sangiza abandi

Perezida Kagame yihanganishije Samia Suluhu ku rupfu rw’umugabo we

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange nyuma y’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan.

Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, nyuma y’uburwayi bw’umutima aho yapfiriye mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital muri Zanzibar.  Yapfuye afite imyaka 76 y’amavuko.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije na mugenzi we Samia Suluhu ndetse n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe barimo  by’akababaro.

Yagize ati: “Nihanganishije mushiki wanjye, Perezida Samia, umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania ku bw’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia Suluhu ndetse n’Abanya-Tanzania mu kunamira no guha icyubahiro ubuzima n’umurage bya Hafidh Ameir Hassan.

Ati: “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia ndetse n’abavandimwe bacu na bashiki bacu bo muri Tanzania, mu gihe bunamira banazirikana ibigwi byaranze ubuzima bwa  Hafidh Ameir Hassan.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza ubufatanye n’ubucuti hagati y’u Rwanda na Tanzania, cyane cyane mu bihe bikomeye by’akababaro.

Hafidh Ameir Hassan yari umuhanga n’inzobere mu gukora ubushakashatsi mu byerekeye ubuhinzi. Yashakanye na Samia Suluhu Hassan mu mwaka wa 1978.  Babyaranye abana bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe).

Hafidh Ameir Hassan yapfuye azize uburwayi bw’umutima aho yapfiriye mu bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital muri Zanzibar

Photos:

[fluentform id="3"]