Munyakazi Sadate, ukunze gutanga ibitekerezo ku bibazo bitandukanye by’imibereho n’imyitwarire ku mbuga nkorambaga, yanenze imyambarire y’umuhanzi w’Umurundi Kirikou Akili, avuga ko ikibazo cy’imyambarire kidakwiye kurebwa nk’ikireba abagore gusa.
Sadate yabigarutseho nyuma y’amashusho yakwirakwiye agaragaza Kirikou Akili ku rubyiniro rwa BK Arena, aho yari yaje gusanga umuhanzi Nyarwanda Kivumbi King, bagafatanya kuririmba indirimbo yabo “Yampayinka.”
Mu magambo ye, Sadate yavuze ko imyambarire nk’iyo ishobora kugira ingaruka ku rubyiruko ndetse ko n’abahanzi b’abagabo bakwiye kwitabwaho mu biganiro ku myambarire.
Ati: “Ntabwo imyambarire tuvuga idahesha u Rwanda agaciro, yangiza urubyiruko, ntabwo ireba abagore gusa, oyaaa.”
Sadate yakomeje avuga ko abantu bahabwa urubuga imbere y’urubyiruko bakwiye no kurebwa ku butumwa n’urugero batanga.
Ati: “Umuntu nk’uyu nawe ntakwiye urubuga ngo ajye imbere y’urubyiruko rwacu, ntabwo ndimo gukabya, ukomye urusyo agomba no gukoma ingasire.”
Ibyo Sadate yavuze bije byiyongera ku zindi zijyanye n’imyambarire zikomeje kuganirwaho ku mbuga nkoranyambaga aho zari zishingiye ku myambarire y’abakobwa bitabira ibitaramo ikomeje kutavugwaho rumwe.
Nyuma y’iki gitekerezo cya Sadati havutse izindi mpaka ku ruhare rw’abahanzi n’ibindi byamamare mu gutanga urugero ku rubyiruko, cyane cyane mu bitaramo bikomeye bikurikirwa n’abantu benshi.
Kuri iyi ngingo bamwe bashimangira ko umuhanzi afite uburenganzira bwo kwigaragaza uko ashaka, abandi bo bavuga ko urwo rubuga ruherekezwaho n’inshingano zo kubaha umuco n’indangagaciro z’igihugu.
@Rwandapolice @bkarenarw
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) September 6, 2026
ntago imyambarire tuvuga idahesha u Rwanda 🇷🇼 agaciro, yangiza urubyiruko, ntago ireba ABAGORE gusa, Oyaaa.
Umuntu nkuyu nawe ntakwiye Plateforme kuba Jeunes bacu, ntago ndimo gukabya, ukomye urusyo agomba no gukoma ingasire. pic.twitter.com/OMVuq8pCKp








