Kimenyi Yves yavuze ku mubano we na Muyango Claudine, ahishura uko amufata nyuma y’ibyagiye bivugwa ku mibanire yabo no gutandukana, ariko avuga ko hari ibyo adashaka kujya mu mizi abisobanuraho.
Uwahoze ari umunyezamu w’Amavubi, Kimenyi Yves, yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro YouTube wa Beyond 90 Initiative, aho yaganiriye ku rugendo rwe muri ruhago, ubuzima bwe bwite ndetse n’ibindi bikorwa yatangiye nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru.
Mu kiganiro, Kimenyi yabajijwe kuri gatanya ye na Muyango Claudine, ndetse n’uko umubano wabo uhagaze nyuma y’ibyagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kimenyi yavuze ko atari cyo gihe cyo kujya mu mizi ibijyanye na gatanya yabo, bityo ahitamo kutagira byinshi abivugaho.
Icyakora, ubwo yabazwaga uko afata Muyango muri iki gihe, Kimenyi yamusubije mu buryo bugaragaza ko nubwo hari ibihindutse mu mubano wabo, bagifitanye isano ikomeye ariko ntiyemeza ko akiri umugore we.
Yavuze ko Muyango ari mama w’umwana we ndetse akaba n’inshuti ye magara.
Aya magambo ya Kimenyi aje mu gihe umubano we na Muyango Claudine umaze igihe uganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bakunze kwibaza ku byahindutse hagati yabo.
Kimenyi ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu zatumye umubano wabo uhinduka, ahubwo yagaragaje ko hari umwanya agifitiye Muyango nk’umuntu bafitanye amateka n’ubuzima bahuriyeho.
Kimenyi kandi yagarutse ku cyemezo yafashe cyo gusezera ku mupira w’amaguru muri Gashyantare 2026, avuga ko imvune yari amaze igihe afite zagize uruhare muri uwo mwanzuro.
Ati: “Ni ibintu natekereje nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru, ariko nkomwa mu nkokora n’ibintu bimwe na bimwe byatumye bitihuta. Kandi nari ngamije gukora ikintu kije gufasha abantu nk’uko mbyifuza yaba abikina cyangwa abazamuka.”
Nyuma yo kuva mu kibuga, Kimenyi yatangiye Beyond 90 Initiative, umushinga agamije gutanga ibiganiro ku mupira w’amaguru ndetse n’ubumenyi butandukanye bwo mu buzima busanzwe.
Ni urubuga ashaka gukoresha mu gusangiza abandi ubunararibonye yakuye mu rugendo rwe rwa ruhago no kuganira ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’abakiri bato n’abakunda siporo.








