Pastor Jotham Ndanyuzwe n’umugore we Ineza Benisse bibarutse umwana w’umuhungu w’imfura, bamwita Jireh Ndanyuzwe, nyuma y’imyaka irenga itanu bategereje uyu mugisha, bavuga ko ari igisubizo cy’amasengesho yabo.
Pastor Jotham Ndanyuzwe, umwanditsi w’ibitabo, umwigisha w’Ijambo ry’Imana akaba n’umujyanama, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo bidasanzwe byo kwibaruka umwana we w’imfura.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo uyu muryango wakiriye umwana w’umuhungu, umunezero utaha mu rugo rwabo nyuma y’imyaka irenga itanu bategereje.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Pastor Jotham n’umugore we bagize bati: “Uyu mwana twaramusengeye.”
Pastor Jotham yavuga ko Imana yabahaye umugisha wo kwibaruka umwana wabo w’umuhungu, Jireh Ndanyuzwe, basobanura ko ari ubuzima buto ariko buje umugisha ukomeye n’igihamya cy’ubudahemuka bw’Imana.
Bagaragaje ko ivuka rye ribibutsa ko igihe cy’Imana ari cyo gikwiye kandi ko ibyo yasezeranyije bitajya bihera.
Uyu mwana bamwise Jireh Ndanyuzwe, izina rifite igisobanuro gikomeye mu myemerere yabo, ribibutsa ko Imana ari yo itanga kandi ikita ku bayiringira.
Mu butumwa bwa pastor jotham yagize ati: “Ikaze ku isi, mwana wacu w’agatangaza. Urakunzwe birenze uko amagambo yabivuga.”
Pastor Jotham kandi yashimiye umugore we Ineza Benisse ku rukundo, ukwihangana n’ubwitange byamuranze muri uru rugendo rw’imyaka irenga itanu.










