Leta y’u Rwanda yatangaje ko 89,7% by’abaturage bamaze kugezwaho amazi meza, mu gihe ibikorwa byo kwagura imiyoboro iyageza ku baturage no kongera ubushobozi bwo kuyatunganya bikomeje.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ ibikorwaremezo, Canoth Manishimwe, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.
Manishimwe yavuze ko mu mwaka wa 2025/2026, imiyoboro y’amazi meza yari imaze kubakwa mu gihugu yose hamwe yari ifite uburebure bwa kilometero 36.674, ivuye kuri kilometero 35.538 mu mwaka wa 2024/2025. Ibi bivuze ko hiyongereyeho kilometero 1.136.
Yagize ati: “Abaturage bagerwaho na serivisi z’amazi meza bari ku kigero cya 89,7%. Hubatswe imiyoboro mishya y’amazi meza, aho twavuye kuri kilometero 35.538 mu mwaka wa 2024/2025 tukagera kuri kilometero 36.674 mu mwaka wa 2025/2026.”
Yagaragaje ko mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’amazi meza, amashami ya WASAC Group na yo yiyongereyeho 12, ava kuri 20 agera kuri 32.
Ubushobozi bwo gutunganya amazi meza bwavuye kuri metero kibe 346.736 ku munsi mu mwaka wa 2024/2025, bugera kuri metero kibe 367.176 ku munsi mu mwaka wa 2025/2026.
Manishimwe kandi yagaragaje ko huzuye inganda zitunganya amazi zirimo izo mu duce twa Sake, Muhazi, Kivu Belt, Volcano Belt na Ngororero.
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo bitandukanye, yemeje ko bitarenze mu 2029 abaturage bose bazaba baragejejweho amazi meza.








