sangiza abandi

Kigali: Umuturirwa w’asaga miliyoni 800 Frw ugiye gusenywa burundu

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gusenya burundu inyubako y’amagorofa atatu yari iri kubakwa ahazwi nka Norvege, mu Murenge wa Nyabugogo, Akarere ka Nyarugenge, nyuma yo gusanga itujuje ubuziranenge bw’imyubakire ndetse ikaba yaratangiye gusenyuka itaruzura.

Iyi nyubako y’ubucuruzi yari imaze iminsi igarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nyuma y’amashusho yayigaragaje itangiye kwangirika no guhengama mu gice cyayo cyo hejuru, nubwo yari itararangira kubakwa.

Kuri ubu, ibikorwa byo kuyisenya byaratangiye nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ufashe icyemezo cy’uko igomba kuvaho burundu bakazongera kubaka bundi bushya.

Bamwe mu baturage bavuga ko gusenya inyubako yari imaze gushorwamo amafaranga menshi ari igihombo gikomeye, ariko ko kurinda ubuzima bw’abantu ari byo bigomba kuza imbere.

Habimana Assouman, umwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko iyo bareka iyo nyubako igakomeza kubakwa hanyuma igatangira gusenyuka abantu bayirimo, ingaruka zari kuba zikomeye kurushaho.

Yagize ati: “Ariko se nanone tugarutse, iyo iza kuba yaruzuye noneho bikaba kuriya harimo abantu, sibwo byari kuba ari ikibazo gikomeye?”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko icyemezo cyo gusenya iyi nyubako cyafashwe nyuma y’isuzuma rya tekiniki ryagaragaje ko nta buryo bwizewe bwo gusigaza ibice bimwe byayo bwabonetse.

Yasobanuye ko laboratwari zapimye ubukomere bw’inyubako zagaragaje ko hari ibice byashoboraga gusenywa hagasigara ibindi, ariko ko byasabaga indi nyigo kugira ngo hamenyekane niba ibisigaye byarashoboraga kongera kubakwa ku buryo byaba bifite umutekano.

Yagize ati: “Byombi rero bimaze kuboneka byagaragaje ko rwose bitari bukunde, bidashoboka. Ikintu cyonyine gishoboka ari uko iyi nyubako yavaho burundu, noneho bakazongera bagasaba uruhushya bundi bushya rwo kongera kubaka.”

Ntirenganya yasabye abantu bafite imishinga y’ubwubatsi gukoresha abanyamwuga babifitiye ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bubake bakurikije ibipimo n’amategeko agenga umwuga.

Yagaragaje ko gukoresha abanyamwuga bari mu rugaga rwabo bifasha kubahiriza amahame y’umwuga no kubazwa inshingano zijyanye n’inyubako bubaka.

Nyiri iyi nyubako, Twahirwa Theoneste, yavuze ko igihombo yagize ari kinini, nubwo atarabasha kukibarira mu mibare nyayo ngo abone agaciro k’amafaranga nyirizina gusa avuga ko yari kuzura ibarirwa agaciro k’asaga miliyoni 800 Frw.

Yagize ati: “Twahombye igihombo kinini ntahita mvuga mu mibare ngo mvuge ngo wenda ni miliyoni izi. Tubara agaciro k’iyo nzu kugira ngo izabe yuzuye twabaraga hagati ya miliyoni 800 Frw kuzamura.”

Uyu mushoramari yavuze ko ikibazo atagishingira ku kubura ibikoresho, ahubwo ko amakosa yakozwe mu buryo bwo kubaka ari yo yatumye umushinga we uhura n’iki gihombo.

Yagize ati: “Icyo twasaba abantu bakora ni uko bakwiye kujya baha agaciro amafaranga y’abaturage. Niba umuntu yakwishyuye amafaranga akaguhereza ibikoresho, ukamuhereza ikintu gikomeye gifite ireme.”

Yakomeje avuga ko abubaka bakwiye gukora ibintu bijyanye n’ubumenyi bize, bakirinda gukora imirimo mu buryo budakurikije amahame agenga umwuga.

Mu makosa yagaragaye mu iyubakwa ry’iyi nyubako harimo isima itavanze ku bipimo bikwiye n’ibyuma bitujuje ibipimo bisabwa ku nyubako nini, ibyatumye ibyuma bimwe bigondama kubera kunanirwa kwakira uburemere bw’igice cyo hejuru, bituma inyubako itangira guhengama.

Umujyi wa Kigali wibukije abashoramari na ba rwiyemezamirimo ko kubaka hifashishijwe abanyamwuga no kubahiriza ibipimo by’ubwubatsi ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu, gukumira impanuka no kwirinda igihombo gishobora guterwa n’inyubako zitubatswe neza.

Mu makosa yagaragaye mu iyubakwa ry’iyi nzu harimo isima itavanze ku bipimo bikwiye n’ibyuma bitujuje ibipimo bisabwa ku nyubako nini.

Photos:

[fluentform id="3"]