Umukinnyi wa Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yavuze inkuru yakoze ku mitima y’abari bitabiriye ibirori byo gutanga Ballon d’Or.
Muri ibi birori byabeyeye muri London Palladium Theatre, mu Mujyi wa London mu Bwongereza, Bukayo Saka yahawe igihembo cya Sócrates Award 2026, umukinnyi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigira uruhare mu gufasha abandi no guteza imbere imibereho yabo.
Mu ijambo rye yagarrutse ku nkuru ya Biringiro, umwana w’imyaka 14 wo mu Rwanda watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12, ariko akaza gufashwa kongera kubona binyuze mu buvuzi yahawe na Big Shoe, agaragaza impinduka ubufasha bwagize ku buzima bw’uyu mwana, cyane cyane mu myigire ye no mu buzima bwa bwe buri munsi.
Biringiro yavuze ko ikibazo cy’amaso cyamubuzaga gukurikira neza amasomo no gukina na bagenzi be, kandi ko kuba mu cyaro kitagiraga amashanyarazi byarushagaho kumugora.
Yagize ati: “Mfite imyaka 12, natangiye gutakaza ubushobozi bwo kubona. Mu mudugudu wiwacu nta mashanyarazi yahabaga, kandi uko ubushobozi bwanjye bwo kubona bwagendaga bugabanuka, byarushagaho kungora no gukina nabandi bikaba ibibazo.
Byiringiro yashimiye umuryango wa Big Shoe wamufashije kubona ubuvuzi bw’amaso yari akeneye, avuga ko bwamuhaye amahirwe yo kongera kubona neza no kubaho adahangayitse nk’uko byari bimeze mbere.
Ati: “Ndashimira Big Shoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nshobora gusoma ibyo mwarimu yandika ku kibaho, n’iyo naba nicaye inyuma mu ishuri.
Biringiro yavuze ko nyuma yo kuvurwa yongeye kugira icyizere cy’ejo hazaza, ndetse ko afite inzozi zo kuzaba umwarimu w’Icyongereza.
Ati: “Nongeye kugira icyizere cy’ejo hazaza kandi numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyongereza.Nongeye kwishimira kuba umwana. Ku nshuro ya mbere mu gihe kirekire, nishimiye ejo hazaza hanjye Ntekereza ko benshi muri mwe mwageze ku nzozi mwari mufite mukiri bato, nanjye ndizera ko nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”
Mu ijambo rye, Saka yavuze ko gufasha abana kongera kugira ibyishimo ari ikintu cy’ingenzi kuri we, agereranya ibyishimo umwana agira akina umupira n’amahirwe yo gufasha abandi bana kongera kubaho bishimye.
Yagize ati: “Tuzi ibyishimo umwana agira iyo afite umupira imbere ye. Buri uko mbonye amahirwe yo gufasha undi mwana kongera kugira ibyo byishimo, mbifata nk’ikintu cy’ingenzi kuri njye.”
Mu gusoza, Saka yavuze ko yishimiye guhabwa icyo gihembo, ashimira n’abandi bose bagize uruhare mu gufasha abana.
Ati: “Ni iby’agaciro kuba ndi hano, kandi ni iby’agaciro guhabwa iki gihembo. Mu izina ry’abana bose twashoboye gufasha, ndabashimiye.”











