sangiza abandi

Mu Rwanda kugeza amashanyarazi ku baturage bigeze kuri 88,3% 

sangiza abandi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Canoth Manishimwe, yatangaje ko ingo zingana na 88,3% mu Rwanda zimaze kugezwaho amashanyarazi, mu gihe Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye  na n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, abagezaho ingamba za Minisiteri MININFRA zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, NST2.

Canoth Manishimwe yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ingo 234.432 zagejejweho amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari w’igihugu (grid), mu gihe izindi 62.636 zayagejejweho hifashishijwe imirasire y’izuba.

Yagaragarije Abadepite ko Leta izakomeza kwagura no kunoza ibikorwaremezo, hagamijwe ko buri muturage agerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Kugeza amashanyarazi ku baturage ni imwe mu ngamba zigamije guteza imbere ubukungu, korohereza ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda, kunoza serivisi zitandukanye no gufasha abaturage kwiteza imbere.

Muri Gahunda ya NST2, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko bitarenze mu 2030 abaturage bose mu gihugu bazaba bafite amashanyarazi.

MININFRA itangaje ibi mu gihe, Komisiyo y’Imari n’Ubukungu mu Inteko Ishinga Anmategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, iherutse kugaragaza impungenge ku mibare itangazwa yerekana umubare w’abaturage bagejejweho amashanyarazi mu gihe hari abahawe akomoka ku zuba ariko imirasire itagikora.

Ibi kandi biza byiyongera ku bindi bibazo bigaragazwa n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu aho hari abavuga ko bamaze imyaka ibiri REG yarashinze amapoto n’insinga ariko nta mashanyarazi arimo. Hakaba n’abavuga ko imirasire bahabwa ipfa bakabura aho bayikoresha bigatuma basubira mu kizima.

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2026 mu Rwanda haburwaga utugari 15 twonyine tutarageramo amashyarazi haba akomoka ku zuba cyangwa ku muyobora mugari muri 2,148 tugize igihugu muri rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]