sangiza abandi

Nyabihu: Imyaka ine irihiritse bategereje ingurane y’ubutaka bwabo

sangiza abandi

Abaturage 151 bo mu tugari tubiri two mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bamaze imyaka irenga ine bategereje ingurane y’imyaka yabo yangijwe n’ibikorwa byo kugeza amashanyarazi mu bice batuyemo.

Aba baturage bavuga ko ubwo ibyo bikorwa byatangiraga, bahawe icyizere ko bazishyurwa imyaka yabo yangiritse, irimo ibigori n’ibishyimbo, ariko ko kugeza ubu hari abatarabona ingurane zabo.

Bamwe bavuga ko bafunguye konti bagombaga kwishyurirwaho, ariko nyuma bagasabwa gukosora amakuru yatanzwe, abandi bakavuga ko kwishyurwa byaje guhagarara batarabona amafaranga yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Antoinette Mukandayisenga, avuga ko iki kibazo kizwi, ariko ko hari abatarishyuwe kubera konti zisinziriye n’ibibazo ku byangombwa by’ubutaka.

Yavuze ko abakozi ba IDCR baherutse kugera mu Murenge wa Shyira gukurikirana iki kibazo, bakizeza ko abadafite imbogamizi bazatangira kwishyurwa mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026.

Yagize ati: “Abenshi bagiye basanga konti batanze ari konti zasinziriye, ndetse abandi ugasanga bafite ibyangombwa by’ubutaka bifite ibibazo.”

Mukandayisenga yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gufasha abafite ibibazo kuri konti zabo no ku byangombwa by’ubutaka kugira ngo na bo bazabashe kubona ingurane zabo.

Kugeza ubu, nta mibare iratangazwa igaragaza abamaze kwishyurwa n’agaciro k’amafaranga agomba gutangwa. Icyakora, mu tugari tubiri two mu Murenge wa Shyira, abatarishyurwa bose hamwe ni 151.

Abaturage baracyategereje ko igihe cyatangajwe cyo gutangira kwishyura kizubahirizwa, nyuma y’imyaka irenga ine bategereje ingurane zabo.

Photos:

[fluentform id="3"]