sangiza abandi

Operation akaruta akandi karakamira: Byagenze bite ngo Bwiza atere uw’inyuma umusore wari waramwambitse impeta?

sangiza abandi

Imwe mu nkuru ikomeje kurikoroza no kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni amashusho yakwirakwiye agaragaza Umuhanzikazi Bwiza yambikwa impeta n’umusore witwa Abdul mu birori byabereye i Dubai mu minsi yashize, ariko bikagirwa ibanga.

Aya mashusho bivugwa ko yashyizwe hanze n’uyu musore wari warumvikanye n’umukobwa wo mu Karumuna kuzabana akaramata, gusa nyuma bikaza kurangira asigaranye amavuta mu ntoki, irindazi bararijyanye.

Ku wa 23 Ukwakira 2026 ni bwo Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu ze mu muziki, akaba n’umujyanama we.

Nyuma y’uko aba bombi bemeye imbere y’amategeko ko bazabana akaramata nk’umugore n’umugabo, ku rundi ruhande hari Abdul wari umaze igihe akubita agatiki ku kandi, ategereje uyu munsi ngo azashyire hanze amashusho amugaragaza yambika impeta uyu muhanzikazi.

Byagenze bite ngo Bwiza atere uw’inyuma umusore wari waramwambitse impeta?

Amakuru avuga ko Bwiza Emerance yari amaze igihe kitari gito, ariko kitari na kirekire, ari mu rukundo n’umusore witwa Abdullah wo mu Karere ka Rubavu, ariko uba hanze. Bombi baje guhuza umugambi wo gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo, bakava mu magambo bakajya mu bikorwa biganisha ku kurushinga.

Ibi ni ko byagenze, kuko uyu musore yaje gutegura ibirori byo gusaba Bwiza ko yazamubera umugore, maze uyu mukobwa wo mu Karumuna na we ntiyazuyaza, aremera yambikwa impeta ya fiyansaye.

Muri ibi birori bivugwa ko byabereye i Dubai, byitabiriwe n’inshuti z’aba bombi, barimo umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, usanzwe ari n’inshuti y’akadasohoka ya Bwiza. Ibi birori byarahumuje, ndetse amakuru aravugwa, ariko uko bigaragara, umusore n’inkumi bari bumvikanye ko nta mafoto cyangwa amashusho azajya hanze.

Nyuma y’uyu muhango, amakuru avuga ko Bwiza yaje kwicara agashungura, ndetse akibwiza ukuri agasanga imico n’imigirire by’uyu musore bitazatuma barambana akaramata, afata umwanzuro wo kumusubiza impeta yari yamwambitse, kabone nubwo uyu musore yari yaranerekanwe iwabo wa Bwiza.

Amakuru akomeza avuga ko uyu musore atigeze yishimira uyu mwanzuro Bwiza yari yafashe, ndetse ko yagombaga kwihorera mu gihe cya nyacyo akoresheje intwaro y’amafoto n’amashusho agaragaza ko ari we wageze ku isoko mbere, nubwo nta mahaho yatahanye, aka wawundi wamburiwe mbarara.

Uyu musore wajyanye itopito ku rugamba rurimo ibifaru ni ko yaje kubigenza, aho nyuma y’uko Bwiza na Uhujimfura basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura, ari bwo amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko umusore wambikiye impeta Bwiza i Dubai atari we bagiye kubana.

Nubwo amakuru akomeza kuvuga ko Bwiza na Abdullah bamaze umwaka urenga batandukanye ndetse batakivugana, inkuru ikomeza ivuga ko uyu musore yatangaje ko mu gihe gito yamaze akundana na Bwiza yatakaje asaga ibihumbi 300$ (arenga miliyoni 440 Frw). Bityo akaba atari kwemera gutsindwa atarwanye, nubwo usoroma ibimusumba yihanganira ibimutokoza byose.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze, abakoresha imbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo binyuranye, aho bamwe bavugaga ko uyu musore yari akwiye kwiyakira, mu gihe abandi na bo bavuga ko Bwiza yahemutse nyuma yo kwemera ko azabana n’umusore, bikarangira abanye n’undi.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko uyu musore Abdul yagakwiye kuba yarashyize hanze aya mashusho n’amafoto mbere, adategereje ko ayashyira hanze ari uko abonye uyu mukobwa afashe iyi nzira y’ubuzima.

Bwiza na Uhujimfura bameranyije kubana nk’umugore n’umugabo nyuma y’imyaka itanu bakorana bya hafi, kuko imikoranire yabo yatangiye mu 2021, ubwo uyu muhanzi yinjiraga mu muziki.

Amashusho ya Abdul na Bwiza akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Photos:

[fluentform id="3"]