sangiza abandi

“Ntabwo ndi umuhanzi ukorera ku gitutu cyo gusohora Indirimbo.” – The Ben

sangiza abandi

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye Mugisha Ben uzwi nka The Ben, yavuze ko adasohora indirimbo kubera igitutu cy’uko hari bagenzi be bari kuzisohora.

Ibi yabivugiye mu kiganiro we na Bruce Melodie bagiranye n’abanyamakuru kigaruka ku bitaramo bafitanye bizenguruka igihugu “2026 Summer Country Tour”.

Iki kiganiro cyabereye muri Camp Kigali kuriuyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, cyabaye umwanya mwiza wo kubaza aba bahanzi byinshi bitandukanye by’umwihariko ku myiteguro y’ibi bitaramo bagiye guhuriramo nyuma yo kuririmbana muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2026.

Umunyamakuru Murindahabi Irene “M Irene” yabajije The Ben niba nta ndirimbo afite agiye kwinjirana mu bitaramo bizenguruka igihugu ‘Summer Country Tour’ ari kumwe na Bruce Melodie.

M Irene yamubajije niba bizaba nk’uko byagenze ubwo aba bahanzi bahuriraga mu gitaramo bakoreye muri BK Arena, aho bombi bari basohoye indirimo (Igisamagwe ya The Ben na Pom Pom ya Bruce Melodie), mu gihe ubu Bruce Melodie yasohoye iyitwa “ Detail”, ariko The Ben ikaba ntayo.

The Ben yasubije ko adakorera ku gitutu cyo gusohora indirimo kubera ko undi yayisohoye, icyakora ahishura ko afite indirimbo nshya igiye kujya hanze yise “Inshallah”.

Ati: “Ngira amahirwe abandi bahanzi benshi batagira cyangwa se bazagenda bayagira, ntabwo ndi umuhanzi ukorera ku gitutu [pressure] cyo gusohora Indirimbo.’

Yakomeje agira ati: “ Ndashaka kugirango mbwire abanyarwanda muri rusange ko mu cyumweru gitaha nzasohora indirimo yitwa ‘Inshallah’.” 

Kuva tariki 13 Kamena kugera tariki 4 Nyakanga 2026, The Ben na Bruce Melodie bazazenguruka igihugu bataramira abakunzi babo n’ab’umuziki nyarwanda muri rusange mu bitaramo byiswe “Summer Country Tour”.

NI ibitaramo bizagera mu turere tune tw’igihugu ari two Musanze ari na ho bizahera, Nyagatare ( tariki 22 Kamena 2026), Bugesera (tariki 27 Kamena 2026) ndetse na Rubavu ari ho bizasoreza ( tariki ya 4 Nyakanga 2026).

Muri ibi bitaramo bazafatanya n’abahanzi barimo Kitoko, Bwiza na Jose Chameleone. Gusa Bruce Melodie yavuze ko hashobora gutangazwa abandi vuba.

The Ben na Bruce Melodie baganiriye n’itangazamakuru ku myiteguro y’ibitaramo bafitanye bya ‘Summer Country Tour’.
Aba bahanzi banaherutse guhurira mu gitaramo The New Year Groove cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Murama 2026.
The Ben yavuze ko atari umuhanzi ukorera ku gitutu cyo gusohora indirimbo.

Photos:

[fluentform id="3"]