Imyidagaduro

Umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, agiye kugaragariza Abanyarwanda umukino we “Carte d’Identité – Identity Card”, umaze imyaka myinshi awugeza ku bitabiriye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.
Umubano hagati ya Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja na Muyoboke Alex wongeye kuzamo agatotsi, nyuma y’urugendo rw’itsinda ryari riherekeje The Ben muri Uganda, aho yari afite igitaramo ku wa 30 Ukwakira 2026.
Tujeneza Nicole, umukobwa w’umunyamakuru Mutabaruka Angelique ukorera kuri TV1, agiye kubona amahirwe yo kwambika umuhanzi The Ben, nyuma y’uko The Ben  yemeye ko bazakorana mu kumutunganyiriza imyambaro.
Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw, mu rubanza aregwamo ibyaha bitanu birimo gukubita no gukomeretsa umugore we, kunywa urumogi n’ivangura.
Umuhanzi Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa bari mu bahanzi bamaze gutangazwa mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo ‘Cabaret Kigali 2’, gitegurwa na Ally Soudy, kizahuza umuziki, imbyino, urwenya n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze bwa mbere ku mubano w’urukundo yagiranye n’umusore witwa Abdul wigeze kumwambika impeta amusaba ko bazabana, avuga ko atifuza gukomeza gusubiza amaso inyuma ku byabaye, kuko ubu yubatse ubuzima bushya.
Nyuma y’iminsi irindwi urubuga rwa YouTube rw’umuhanzi Yago Pon Dat, Yago TV Show, rukuwe kuri youtube rwongeye kugaruka ku murongo nyuma y’uko mugenzi we Bruce Melodie amuhaye imbabazi ku makimbirane bari bafitanye.
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yatangaje ko vuba aha azashyira hanze undi mushinga w’indirimbo afitanye na The Ben, nyuma y’igihe havugwa ko aba bahanzi bashobora kuba bafite indirimbo shya.
Rayon Sports yongeye kubona intsinzi muri shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27, itsinda Musanze FC ibitego 3-0, mu gihe Marine yo yanyagiye Al-Hilal SC ibitego 3-0, naho Police FC ikomeza kubura intsinzi nyuma yo gutsindwa na Al-Merrikh SC igitego 1-0.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka