Irenge Christian yatangaje ko atazongera gushaka undi mugore mu gihe yaba atandukanye n’umugore we, Uwankusi Lynda Priya, yaba ari uko batandukanye bakiri bazima cyangwa umwe muri bo yitabye Imana.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, ubwo yabazwaga niba yakongera gushaka undi mugore mu gihe Lynda yaba yitabye Imana.
Christian yavuze ko nta gahunda afite yo kongera gushaka, kabone n’iyo yaba atakibana n’umugore we.
Ati: “Njyewe umugore wanjye agize icyo aba cyangwa tugatandukana, nazarinda mfa ntongeye gushaka.”
Lynda Priya na we yavuze ko ubushobozi bwo kubaho atongeye gushaka undi mugabo bwashingira ku kuba yaba yarabyaranye na Christian cyangwa batarabyarana.
Yasobanuye ko mu gihe baba barabyaranye, ashobora kwihanganira kubaho atongeye gushaka, ariko mu gihe baba batarabyarana, ashobora gushaka undi mugabo kugira ngo na we abashe kubyara no gushinga umuryango.
Christian na Lynda batangiye urugendo rwo kurushinga ku wa 10 Ukwakira 2025, ubwo Christian yambikaga Lynda impeta amusaba ko yazamubera umugore, na we akabyemera.
Ku wa 18 Ukuboza 2025, basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe ku wa 8 Gashyantare 2026 bakoze ubukwe, basezerana kubana imbere y’Imana n’abantu.
Kuva bashyingiranwa, bagiye bagaragara mu biganiro bitandukanye bagaruka ku buzima bwabo bw’urushako, imishinga yabo n’imibereho yabo nk’umugabo n’umugore.









