Umuhanzi Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa bari mu bahanzi bamaze gutangazwa mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo ‘Cabaret Kigali 2’, gitegurwa na Ally Soudy, kizahuza umuziki, imbyino, urwenya n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Iki gitaramo kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026, kibere muri Kigali Universe, aho abazacyitabira bazataramirwa mu buryo butandukanye burimo umuziki wa Live, imbyino, ibiganiro, urwenya no kuvuga inkuru.
Ally Soudy, utegura iki gitaramo, ni we wemeje ko Jules Sentore n’Itorero Inyamibwa bazaba mu bazasusurutsa abazitabira, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yagaragaje ibyishimo byo kuzafatanya n’Itorero Inyamibwa, rizwi mu kubyina no guteza imbere umuco nyarwanda, agira ati: “Mbese uraho Inyamibwa nkunda? Ninde se utazikunda?!”
Yongeyeho ko iri torero rizagira uruhare mu kugaragaza umwimerere w’umuco nyarwanda muri iki gitaramo.
Jules Sentore na we azaba ari kuri uru rubyiniro, aho azifashisha ubuhanga bwe mu muziki gakondo nyarwanda, awuhuza n’injyana zigezweho.
Jules Sentore azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Uwo Munsi’, ‘Ngera’ na ‘Udatsikira’, Azwi kandi mu bihangano byibanda ku muco, urukundo n’indangagaciro nyarwanda. Kuba azahurira n’Itorero Inyamibwa muri iki gitaramo bizaba ari umwanya wo kugaragaza ubuhanzi nyarwanda binyuze mu muziki no mu mbyino gakondo.
‘Cabaret Kigali’ ni izina rishya ryahawe igitaramo cyari gisanzwe kizwi nka ‘Ally Soudy & Friends Live Show’, cyaherukaga kuba mu 2023 muri Camp Kigali.
Ally Soudy yatangaje ko impinduka zabaye ari izina n’icyerekezo cy’umushinga, ariko igitekerezo cyo guhuza imyidagaduro itandukanye kigakomeza.
Yagize ati: “Nyuma y’igitaramo cya Ally Soudy & Friends Live Show twishimiye kubamenyesha ko cyahawe izina rishya ry’umwimerere. Izina ubu ni Cabaret Kigali aho tuzajya duhuza imyidagaduro itandukanye. Ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhanzi, umuco, umuziki, urwenya, ibyino n’ubuhanga bwo kuvuga inkuru.”
Iki gitaramo gitegurwa na Salax Entertainment ku bufatanye na WatuWave, hagamijwe kubaka urubuga ruhuza abahanzi, abanyabugeni n’abakunzi b’imyidagaduro.
Abagitegura bavuga ko ‘Cabaret Kigali’ izajya ihuza uburyo bw’ibiganiro bya televiziyo n’ibitaramo byitabirwa n’abantu imbonankubone, ikaba urubuga rwo guteza imbere ubuhanzi n’umuco mu Rwanda no muri Afurika.
‘Cabaret Kigali 2’ ni igitaramo cya mbere cy’uyu mushinga mushya nyuma y’imyaka itatu igitekerezo cya ‘Ally Soudy & Friends Live Show’ kidakorwa.









