sangiza abandi

Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya amaze kurenga ibihumbi 70 mu Rwanda

sangiza abandi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ko mu Rwanda habarurwa amatsinda yo kwizigama no kugurizanya asaga ibihumbi 70, ariko ko muri yo agera ku bihumbi 15 ari yo amaze kwiyandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi Minisiteri igaragaza ko hakiri urugendo kugira ngo umuco wo kwizigamira urusheho gushinga imizi mu Banyarwanda, nubwo amatsinda yo kwizigama no kugurizanya amaze kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.

Itorero ADEPR rivuga ko umuco wo kwizigamira ukomeje gutera imbere mu barigize, aho rimaze kugira amatsinda yo kwizigama asaga ibihumbi 11 mu gihugu hose, afite ubwizigame burenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bayagize bavuga ko yabafashije kwiteza imbere, kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi.

MUREKEZI Anastase ni umwe mu bungukiye muri ayo matsinda. Avuga ko yatangiye ari umunyonzi utwara ibitoki, ariko kwizigamira no kugurizwa mu itsinda byamufashije kwagura ibikorwa bye kugeza ubwo abaye rwiyemezamirimo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho ubu afite abakozi basaga 270.

Yagize ati: “Natangiye ndi umunyonzi utwara ibitoki, mu mafaranga nagiye nizigama make mu itsinda nanjye nafasheho amafaranga nkodesha mu kirombe mba rwiyemezamirimo, mfite abakozi bari hagati ya magana 270 kuzamura.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Isaie NDAYIZEYE, avuga ko iri torero rikomeje gushishikariza abarigize kwizigamira, hagamijwe kubafasha kuva ku bikorwa bito bakagera ku rwego rwo gukora ishoramari rinini.

Avuga ko kwizigamira bitangirira ku mafaranga make, ariko uko umuntu akomeza kubikora bikamufasha kwihangira umurimo, kwagura ibikorwa no kugera ku rwego rwo gukoresha abandi.

Yagize ati: “Urwo rugendo rw’abantu bamaze kubona ko bishoboka watangiye azigama amafaranga ijana, akora akazi k’igihumbi ejo akabona yazigamye ibihumbi icumi, ejo akabona yakihangira akazi, ejo akabona yakoresha abandi bantu.”

Yakomeje avuga ko intego ari ugufasha amatsinda kuva ku bikorwa bito asanzwe akora, agashobora gushyira mu bikorwa imishinga minini kandi agakorana n’ibigo by’imari, birimo amabanki.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, inzobere muri politiki y’imari, Faustin Mutabazi, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakenewe imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda kwizigamira no gukoresha inzira zemewe zibafasha kubika amafaranga yabo.

Yagaragaje ko gahunda ya EJO HEZA ari imwe mu nzira Leta yashyizeho kugira ngo Abanyarwanda bizigamire amafaranga y’izabukuru, birinda kuzagera mu za bukuru batunzwe n’abandi cyangwa ngo babe umutwaro ku miryango yabo.

Yagize ati: “Abaturage rero turabasaba gukomeza kugira uwo muco wo kwizigamira, hari gahunda nyinshi Leta yagiye ishyiraho zo kuzigama. Hari gahunda tumaze kumenyera ya EJO HEZA yo kuzigamira izabukuru. Ntabwo twifuza ko umuntu azasaza yumva akomeza kuba umuzigo kuri Leta cyangwa ku bana yabyaye.”

Yasabye kandi abaturage kwegera ibigo by’imari byemewe, birimo amabanki na SACCO zo mu mirenge, ndetse bagakomeza no gukoresha amatsinda yo kwizigama no kugurizanya, ashobora kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo barusheho kwagura ibikorwa byabo.

Yashimangiye ko kwizigamira atari inyungu z’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko bigira uruhare no mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Iyi mibare igaragaza ko nubwo amatsinda yo kwizigama amaze gukwira mu gihugu, hakiri icyuho mu kuyandikisha no kuyafasha gukora mu buryo bwemewe, kugira ngo arusheho kugira uruhare mu iterambere ry’abayagize.

Photos:

[fluentform id="3"]