sangiza abandi

Kigali: Abafite inyubako basabwe gukaza ingamba zo kwirinda inkongi

sangiza abandi

Nyuma y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zigaragara mu bice bitandukanye, Umujyi wa Kigali wibukije ba nyir’inyubako z’ubucuruzi n’izindi nyubako zitandukanye amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo gukumira inkongi no kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 3 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wagaragaje ingamba abafite inyubako bagomba gushyira mu bikorwa kugira ngo hirindwe inkongi zishobora guteza ibihombo.

Muri ayo mabwiriza, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko inyubako zigomba kuba zifite ibyuma bitahura inkongi, ibikoresho bizimya umuriro n’inzira z’ubutabazi zifasha abantu gusohoka mu gihe habaye impanuka

Muri izo ngamba harimo gushyira mu nyubako ibikoresho bitahura inkongi, ibyuma bizimya umuriro n’inzira z’ubutabazi zifasha abantu gusohoka mu nyubako mu gihe habaye impanuka.

Abafite inyubako zisanzwe zifite ibyo bikoresho basabwe kujya babigenzura kenshi kugira ngo barebe ko bikora neza kandi byiteguye gukoreshwa igihe bibaye ngombwa.

Umujyi wa Kigali kandi wibukije ko ibikoresho birinda inkongi bitagomba gushyirwa ahantu bigoye kubigeraho, ndetse ko inyubako ziri kubakwa zigomba gushyirwamo ibikoresho bihagije byo gukumira inkongi.

Abafite inyubako basabwe kandi kwita ku miyoboro y’amashanyarazi, bakemeza ko ishyirwaho n’ababifitiye ubumenyi n’ubushobozi.

By’umwihariko, inyubako zigomba kuba zifite ibyuma bitahura inkongi, ibyuma bizimya umuriro, inzira z’ubutabazi n’aho abantu banyura mu gihe bahunga, byose bigomba kuba bitarazitiwe.

Ikindi cyasabwe ni uko ba nyir’inyubako bigisha abahakorera n’abahatuye uko bakoresha ibikoresho byo kuzimya inkongi n’uko bitwara mu gihe habaye impanuka y’umuriro.

Umujyi wa Kigali wasabye kandi ko inyubako zubatswe hakoreshejwe ibikoresho by’ubucuruzi zigomba kuba zifite ubuziranenge, kandi abacuruzi bakubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’ibyo bikoresho

Photos:

[fluentform id="3"]