sangiza abandi

Perezida Kagame yamaze impungenge ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitinya gushora imari

sangiza abandi

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe guhindura imyumvire ivuga ko ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere rifite ibyago byinshi kurusha irikorerwa mu bihugu byateye imbere, ashimangira ko ibyago bishobora kugaragara aho ari ho hose ku isi kandi ko hari uburyo bwo kubicunga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu kiganiro cy’abayobozi bakuru cyagarutse ku buryo bwo gukoresha neza ubushobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), aho yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu ari ingenzi mu gukurura ishoramari no kwihutisha iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ibihugu bikeneye gushora imari mu bikorwa bitandukanye kugira ngo bitere imbere, bifashe urubyiruko kubona imirimo, kubona ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa bibateza imbere.

Yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zikibangamiye ishoramari ari imyumvire y’uko gushora imari mu bihugu byo mu Majyepfo y’Isi, ahenshi hakiri ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, birimo ibyago byinshi ugereranyije n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Isi.

Yagize ati: “Hari imyumvire ivuga ko ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibyo mu Majyepfo y’Isi, rifite ibyago byinshi kurusha irikorerwa mu bihugu byo mu Majyaruguru. Iyi myumvire imaze igihe, ariko ntabwo ikwiye. Ibyago bishobora kubaho mu ishoramari iryo ari ryo ryose, aho ryaba riri hose.”

Yasobanuye ko kugira ngo ibyo byago bicungwe, hakenewe ubufatanye bw’ibihugu, birimo guhuriza hamwe umutungo n’ubushobozi bifite, bigakorana mu kumenya no gushyigikira imishinga ifite inyungu ku bukungu n’abaturage.

Yavuze ko iyo ibihugu bikoranye, bishobora gufasha mu kugabanya ibyago bishobora kuvuka, bityo imishinga ifite akamaro igashyirwa mu bikorwa, aho kubuzwa n’imyumvire ishingiye ku ho igihugu giherereye.

Ati: “Niba twarushaho guteza imbere ubufatanye no kumva ko ibyago bishobora kugaragara ahantu hose, ariko ko hari uburyo bwo kubicunga binyuze mu guhuriza hamwe umutungo, gukorana no gushyira hamwe imbaraga, nta mpamvu yatuma ishoramari ryiza ridashyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati: “Ibyago bizahoraho, ariko biri hose. Tugomba rero kumva ko bitareba akarere kamwe gusa, ahubwo bishobora kugaragara ku isi hose, aho gukomeza kubirebera mu ndorerwamo itandukanya Amajyaruguru n’Amajyepfo y’Isi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Commonwealth ishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura iyo myumvire, iteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu biyigize, ikabihuza n’abashoramari ndetse ikanashishikariza impande zitandukanye gushyira hamwe ubushobozi mu mishinga y’iterambere.

Yashimangiye ko guhindura imyumvire ku byago by’ishoramari no guteza imbere ubufatanye ari bimwe mu byafasha ibihugu kubona igishoro gikenewe, guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no guha urubyiruko amahirwe yo kubona ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Photos:

[fluentform id="3"]