sangiza abandi

Minisitiri Uwacu Julienne watangiye inshingano yahize kongera amahirwe y’akazi ku Banyarwanda

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Ugushyingo 2026, Uwizeye Judith wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahererekanyije ububasha na Uwacu Julienne wamusimbuye.

Minisitiri Uwacu yinjiranye mu nshingano ingamba zirimo kurushaho kongera amahirwe y’akazi ku Banyarwanda, kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta no guteza imbere ivugurura ry’amategeko n’imikorere bigenga umurimo.

Uwacu, yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Perezida Kagame, ku wa 27 Ukwakira 2026. Uwizeye Judith bahererekanyije ububasha, we yagizwe Senateri.

Aba bombi barahiriye izi nshingano imbere ya Perezida Kagame, ku wa 30 Ukwakira 2026, abibutsa ko indahiro zabo zisobanuye inshingano zo gukorera igihugu, kibatezeho umusaruro ufatika.

Uwacu Julienne agarutse muri Guverinoma nyuma y’imyaka umunani. Aheruka kuyibamo ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, umwanya yahawe muri Gashyantare 2015 akawuvaho mu Ukwakira 2018. Nyuma yo kuva muri Guverinoma, yakomeje imirimo mu nzego zitandukanye, aho yari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuli.

Uwizeye Judith asimbuye, ntiyari arambye kuri uyu mwanya kuko yari yawugiyeho muri Kamena 2026, asimbuye Ambasaderi Nkulikiyinka Christine wari ugiye guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ifite intego rusange yo gufasha inzego za Leta gushyiraho uburyo bunoze bwo gukora, gushyiraho politiki n’amategeko agenga abakozi ba Leta, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara, n’ibindi bigenerwa abakozi, gufasha inzego za Leta kubona no gutoza abakozi bashoboye kugira ngo batange serivisi zinoze, gushyiraho ingamba zo guteza imbere gahunda zo guhanga imirimo no gukurikirana isoko ry’umurimo mu gihugu n’ibindi.

Uwizeye Judith wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahererekanyije ububasha na Uwacu Julienne wamusimbuye

Photos:

[fluentform id="3"]