U Rwanda rwakiriye Inama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montréal (MOP38), arengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Iyi nama iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 kugera tariki 6 Ugushyingo 2026.
Ni inama nama yitezwemo abasaga 1,000 baturutse hirya no hino ku Isi, yateguwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Amasezerano ya Montréal, yasinywe n’ibihugu n’imiryango 198. Yashyizweho umukono ku wa 16 Nzeri 1987 muri Canada, avugururirwa i Kigali mu 2016.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko imyaka 10 ishize havuguruwe amasezerano ya Montréal, i Kigali, ari urugendo rukomeye mu kurengera ibidukikije, ashimangira ko aya masezerano akomeje kugira uruhare mu guhuza ibihugu no guhangana n’ibibazo bigenda byugariza isi, hifashishijwe ibisubizo bijyanye n’igihe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Yagize ati ““Iyi nama ni umwanya wo kwizihiza ivugururwa ry’ amasezerano ya Montréal, i Kigali, igahsimangira imyaka 10 ishize ibihugu bikora ibishoboka byose kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa. Iyi nama kandi irongera gushimangira icyerekezo twihaye mu 2016, inatwibutsa ko tugomba kongera umuvuduko mu bikorwa bigamije kugera ku ntego twiyemeje.”
Amasezerano mpuzamahanga yo mu 1987, (Montreal Protocol) ahagarika ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’izuba.










