sangiza abandi

Ibyavuzwe hanze y’ikibuga nyuma y’amanota atatu APR na Rayon zakuye i Rubavu

sangiza abandi

Mu mpera z’icyumweru dusoje, APR FC na Rayon Sports zakiniye i Rubavu, imikino yazo y’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], mu cyiswe ‘Rubavu Special’.

Etincelles FC yo muri aka Karere yari yakiriye APR FC ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2026, kuri Stade Umuganda. Uyu mukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0, bya William Toui Mel na Nshimiyimana Yunussu.

Bukeye bwaho ku Cyumweru tariki 1 Ugushyingo 2026, Marine yakiriye Rayon Sports FC kuri iyi stade n’ubundi, ariko iyi kipe bakunda kwita Gikundiro ihagarara kigabo ihakura amanota atatu, itsinze ibitego 2-1 bya Rutahizamu Kameni Junior na Niyibizi Ramadhana ku ruhande rwa Marine.

Intsinzi ya Rayon Sports ntivugwaho rumwe

Nubwo Rayon Sports yakiniye ku gitutu cyo gutsinda kubera ko mukeba wayo APR FC yari yaraye itsinze, ndetse ikitwara neza ntisebe, ntibyabujije abavuga kuvuga kuri uyu mukino bamwe bagerageje gushaka gusanisha n’ikinamico nk’ibijya bivugwa iyo Marine yakinnye na APR.

Abarebye uyu mukino, batangajwe cyane n’uburyo ibitego byose byawubonetsemo bitari ibyateguwe ahubwo byavuye ku makosa y’abazamu ku ppande zombi. Byaba ibitego bibiri Kameni wa Rayon Sports yatsinze, byose byatewe n’umuzamu wa Marine, Kabera Bonheur.

Icya mbere yagiye kurengura umupira uramucika usanga Kameni, ahita awumucaoura atsinda igitego, mu gihe icya Kabiri yagiye kuwutanga agirango akize izamu awutera nabi usanga Kameni uhumurirwa n’izamu, ahita acenga myugariro atsinda igitego.

Ubwo Niyibizi Ramadhan yishyuriraga Marine na we yatsinze nyuma y’amakosa ya Dande Junior urinda izamu rya Rayon Sports.

Ibi byakuruye impaka nyinshi bigera kuri Kapiteni wa APR FC, Djibrill Ouattara, wavuze ko iyo baza kuba ari bo batsinze Marine muri ubwo buryo biba byiswe ikinamico nk’uiko bijya bivugwa.

Abinyujije kuri Instagram ye, Ouattara yagize ati: “Ibaze iyo iza kuba ari APR yatsinz emuri buriya buryo bw’imideri.”

Umutoza wa Marine yatsinzwe, Rwasamanzi Yves, we yagaragaje ko Rayon Sports yabogamiwe n’abasifuzi kuko ngo yagombaga guhabwa ikarita itukura.

Yagize ati “Iyo twese baduha amahirwe angana, Rayon Sports yagakwiye kuba yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere. Mujye mubatetesha, wenda no hanze bizagera igihe bajye babatetesha.”

Marine yari yizeye gutsinda Rayon Sports FC

Marine FC ya Rwasamanzi Yves yari yakiriye Rayon ifite ikizere cyo kuyitsindira i Rubavu. Ni imwe mu zihagaze neza muri iyi minsi kuko uretse kuba yari iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mbere y’uwo mukino, yari ifite n’agahigo ko kuba iri gutsinda ibitego byinshi muri iyi minsi.

Nko mu mikino ibiri yaherukaga, iyi kipe yinjije ibitego 7 birimo 4-0 yatsinze Etincelles FC ndetse na 3-0 yatsinze Al Hilal SC. Ni ikipe ifite abakinnyi beza kandi bakiri bato nka Sindi Paul Jesus, Sultan Bobo hakiyingeraho Niyibizi Ramadhan wayijemo avuye muri APR FC n’abandi, bose bari bahari kuri uyu mukino.

Ntibiyumvisha uburyo Rayon Sports yabavuye mu nzara. Gusa imibare yerekanaga ko imikino iheruka guhuza amakipe yombi yahiriye Rayon Sports, kuko yari yatsinze imikino itatu, inganya ibiri, mu gihe nta n’umwe yatsinzwe.

Marine FC iheruka gutsindira kuri Stade Umuganda mu 2022. Icyo gihe yatsinze ibitego 3-2.

Marine FC yasoreje imikino y’umunsi wa 7 Shampiyona ku mwanya wa Kabiri n’amanota 11 ikaba yarakinnye iyo mikino yose.  Ni mu gihe Rayon Sports yo, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota arindwi mu mikino ine imaze gukina, ikaba ifite ibirarabe bitatu.

APR FC yo, iri ku mwanya wa 12 aho imaze gukina imikino ibiri yose yatsinze, ifitemo amanota 6. Ikurira Etincelles ifite amanota arindwi mu mikino itandatu.

Muri rusange Gorilla ni yo iyoboye n’amanota 12 mu mikino irindwi imaze gukinwa.

Photos:

[fluentform id="3"]