Abahinzi bo mu gishanga cya Bimera, giherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko umusaruro wabo wiyongereye nyuma yo gutunganya iki gishanga no kubaka amaterasi y’indinganire ku misozi igikikije, byafashije kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative ABATICA UMUGAMBI bavuga ko mbere y’uko igishanga cya Bimera gitunganywa, amazi yatembaga ava ku misozi akikije yagendaga asenya imirima, agatwara imyaka kandi akangiza ubutaka, bigatuma umusaruro uba muke.
Mukagatare Velda, umwe mu bahinzi bakorera muri iki gishanga, yavuze ko gutunganya igishanga no gukora amaterasi y’indinganire ku misozi byagize uruhare rukomeye mu kongera umusaruro.
Yagize ati: “Mbere y’uko igishanga gitunganywa, nticyeraga neza kubera ko hari isuri yavaga imusozi ikaza igasenya imirima yo mu kabande, igatwara imyaka tukahomba. Ariko ubu aho igishanga gitunganyirijwe, ku misozi barwanyije isuri bahakora amaterasi y’indinganire, yafashe amazi yamanukaga akangiza igishanga.”
Yavuze ko impinduka zigaragarira no ku bwinshi bw’umusaruro babona, kuko mbere kuri hegitari imwe bashoboraga kubona toni ebyiri, mu gihe ubu bageze kuri toni enye n’igice.
Mukagatare avuga ko kwiyongera k’umusaruro byanabafashije kwiteza imbere, kuko bibumbiye muri koperative ibafasha guhuriza hamwe umusaruro, kubona amasoko yizewe no kwinjiza amafaranga abafasha gukemura ibibazo byo mu ngo zabo.
Yongeyeho ko inyungu itagarukira ku buhinzi bwo mu gishanga gusa, kuko amaterasi yakozwe ku misozi bayateraho ubwatsi bw’amatungo, na yo akabafasha kubona amafaranga bayajyanye ku isoko.
Rodrigue Twahirwa, umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Ngoma, yavuze ko gutunganya igishanga no gukora amaterasi ku misozi byakozwe mu buryo bwuzuzanya, hagamijwe kurinda ubutaka no kongera umusaruro.
Yagize ati: “Biragaragara neza ko hari icyo byamaze, yaba ari ikorwa ry’amaterasi ku misozi, yaba ari itunganywa ry’igishanga nyirizina. Byose byabaye uruhurirane kuko habayeho kurinda umusozi no kurinda amazi ngo atamanuka yangiza igishanga, kiba gitunganyijwe neza na wo ugatunganywa mu buryo bukwiye gutanga umusaruro ufatika.”
Twahirwa yavuze ko basaba abahinzi gufata neza ibikorwa remezo byakozwe, birimo amaterasi y’indinganire, bayatera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo akomeze kurinda ubutaka no gutanga umusaruro.
Yashimangiye kandi ko abahinzi bagomba guhora basibura imiyoboro y’amazi kugira ngo amazi atemba cyangwa ayagwa mu mirima abashe gukwirakwira neza, bitangije ibikorwa remezo byakozwe.
Uyu muyobozi yavuze ko mbere abahinzi bahingaga mu kajagari, ariko ko guhuza ibikorwa byo kurwanya isuri, gutunganya igishanga no gukoresha inyongeramusaruro byatumye umusaruro wiyongera.
Yatanze urugero ku musaruro w’ibihingwa byo mu misozi, aho wavuye kuri toni 3,2 kuri hegitari ukagera kuri toni 5,6 kuri hegitari.
Ku birayi bihingwa mu gishanga, yavuze ko umusaruro wiyongereyeho toni 25 kuri hegitari ugereranyije n’uwabonekaga mbere, aho abahinzi babonaga hagati ya toni umunani na 12.
Igishanga cya Bimera gifite ubuso bwa hegitari 53, mu gihe amaterasi y’indinganire amaze gukorwa hirya no hino mu Murenge wa Ngoma angana na hegitari zisaga 120.








