sangiza abandi

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mushya yagaragaje ibizafasha kugira ubugenzuzi bufite ireme

sangiza abandi

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette, watangiye izi nshingano  nshya, yavuze ko kubaka ubushobozi buhoraho bw’abagenzuzi, no gukorana neza n’abafatanyabikorwa biri mu bizafasha mu kugira ubugenzuzi bufite ireme no kuzuza neza izo nshingano.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2026, ubwo yahererekanyaga ububasha na  Alexis Kamuhire wari muri izi nshingano, usoje manda ye y’imyaka 5.

Mukashyaka yinjiye muri izi nshingano yahawe na Perezida Kagame ku wa 27 Ukwakira 2026, nyuma yo kuzirahirira imbere ye, ku wa 30 Ukwakira 2026, aho azaba yungirijwe na na Kubwimana Gratien.

Mukashyaka yavuze ko abagenzuzi bakeneye kwiga cyane, kugira impamyabushobozi, kugira ubuzobere mu byo bakora, no gufasha abakozi bo muri urwo  rwego gukora mu bwisanzure bityo bakabasha kugira ubugenzuzi bufite ireme

Ati “Buriya umugenzuzi udafite ubushobozi nta kintu yagufasha.”

Yagaragaje ko kugira ibiganiro byubaka n’abafatanyabikorwa batandukanye, na byo biri mu bizafasha kunoza inshingano zo kugenzura imari n’umutungo bya Leta.

Ati “Dufite Inteko Ishinga Amategeko nk’umufatanyabikorwa utureberera, tuzakomeza guyfatanya. Dufate abanda benshi mu gihugu no hanze badufasha  mu kubaka ubushobozi.  Ubwo bufatanye tuzabukomeza, bafite ibyo badutegerejeho, natwe dufite ibyo tubategerejeho, ni byiza kuganira.”

Alexis Kamuhire wari umaze imyaka itanu muri izi nshingano, yavuze ko uru rwego rwakoze ibishoboka byose kugira ngo hakurikiranwe uko inzego zose za Leta zigenerwa ingengo y’imari ziyikoresha mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagaragaje ko mu byagzweho harimo kuzamura igipimo cy’ingengo y’imari yose hamwe n’ibikorwa bya Leta byagenzuwe, kikagera kuri 96,4% kivuye kuri 87% bagisanzeho.

Ati “Nta handi hantu tuzi ku isi babashije kugera kuri icyo kigero cya 96%.”

Alexis Kamuhire, yavuze ko mu gihe yari amaze muri izi nshingano zo kugenzura imari n’umutungo bya Leta, uru rwego rwakoze raporo 1,318 zagize akamaro gakomeye ku Gihugu.

Zirimo 1,210 zijyanye no kubahiriza amategeko y’imicungire y’umutungo n’imari, 76 zijyanye n’ubushakashatsi bucukumbuye bwerekana ikibazo aho kiri ndetse bugatanga n’igisubizo ndetse n’izindi 32 zerekana uko ikoranabuhanga ryabo rihagaze.

Yashimye Perezida Kagame wari wamuhaye izi nshingano,n’izindi nzego zitandukanye zatumye inshingano yari amazemo imyaka itanu zigenda neza kandi zigatanga umusaruro.

Photos:

[fluentform id="3"]