Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, uzwi cyane nka Bien, na Abigail Chams ukomoka muri Tanzania bazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL.
Iyi mikino ya nyuma ya BAL, iteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena, guhera tariki ya 22-31 Gicurasi 2026.
Bien azasusurutsa abazitabira iyi mikino ku munsi wa mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2026, ni mu gihe ku wa 31 Gicurasi 2026, Abigail Chams nawe azataramira abazitabira BAL, ubwo imikino izaba iri mu gice cyo hagati ‘halftime show’.
Bien ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘My baby’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria Ayra Starr, ‘Ifoto’ yakoranye n’umuhanzi Nyarwanda Bruce Melody, ‘Inauma’, ‘Nairobi’ n’izindi.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Sauti Sol aho bakoranye zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Sura yako’, ‘Suzanna’, ‘Melanin’ bakoranye na Patoraking, ‘Kuliko Jana’ n’izindi.
Ku rundi ruhande, Abigail Chams ni umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo, n’umucuruzi ukiri muto ukomoka muri Tanzania.
Afite ubuhanga mu gucuranga ibyuma bya muzika birimo piano, violin, gitari n’ingoma, ndetse uyu muhanzi yashimwe n’umuhanzi ukomeye Beyonce ubwo yasubiragamo indirimbo ye ‘Brown Skin Girl’.
Uretse aba bahanzi kandi hateganyijwe igitaramo cyiswe Party Next Door, kizaba ku ruhande rwa BAL cyatumiwemo umuhanzi Olamide kizabera mu nyubako ya Zaria Court..
Mu gihe imyiteguro y’imikino ya Basketball Africa League (BAL) irimbanyije i Kigali, abakunzi b’imyidagaduro n’umukino wa Basketball biteguye ibitaramo bikomeye bizarangwa n’abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Kenya Bien-Aimé Baraza, uzwi cyane nka Bien, yatangajwe nk’umwe mu bazasusurutsa abazitabira BAL ku wa 22 Gicurasi 2026 i Kigali. Bien akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo iz’urukundo n’izibyinitse, ndetse azwiho gutanga ibitaramo biryoheye ijisho no kuzamura ibyishimo by’abafana.
Si we gusa kuko ku wa 31 Gicurasi 2026, umuririmbyikazi ukunzwe cyane muri Tanzania Abigail Chams nawe azataramira abazitabira BAL mu gitaramo cya halftime show gitegerejwe n’abatari bake. Abigail Chams amaze kwamamara muri Afurika kubera ijwi rye ryihariye ndetse n’indirimbo zikunzwe cyane mu rubyiruko.
Ibi bitaramo bitegerejweho kongera uburyohe muri BAL iri kubera i Kigali, aho siporo n’imyidagaduro bikomeje guhurira hamwe mu rwego rwo gushimisha abafana baturuka hirya no hino muri Afurika.
Abategura BAL bavuga ko uyu mwaka bashaka gutanga ubunararibonye budasanzwe, aho umukino wa Basketball uzahuzwa n’imyidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga. Kigali ikomeje kwigaragaza nk’umujyi wakira neza ibikorwa bikomeye bya siporo n’umuco muri Afurika.
Abakunzi ba BAL n’umuziki nyafurika basabwa kuzitabira hakiri kare kugira ngo batazacikanwa n’ibi bitaramo byitezweho kuba amateka muri gahunda y’uyu mwaka ya BAL.








