sangiza abandi

Bugesera: Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere

sangiza abandi

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera bashimiwe uruhare n’umusanzu byabo mu iterambere ry’aka karere no mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bigaragaza ubudasa mu gucyero umurimo.

Ibi byagarutsweho ku wa 26 Kamena 2026, n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ubwo yasozaga  imurikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Murenge wa Nyamata.

Ni imurikabikorwa riba buri mwaka ritegurwa n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere rya Bugesera JADF, aho iry’uyu mwaka rikaba ryahuje abikorera n’abatanga serivisi bagera kuri 71.

Meya Mutabazi yashimiye ubufatanye bukomeje gushinga imizi hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa bako, avuga ko ibikorwa byabo bitandukanye bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage bagatuye.

Yagize ati “Ndashimira abafatanyabikorwa mu bacu mu iterambere ry’akarere. Ndabashimira ku bikorwa dukorana kandi nkanabashimira ibikorwa buri wese akorera abaturage b’akarere kacu, bigaragarira muri iri murikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu dusoje uyu munsi. Rero tuzirikana uruhare mugira mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera mu bikorwa bya buri munsi.”

Yavuze ko akarere ka Bugesera kari gutera imbere ku muvuduko wihuse kandi uwo musaruro wagezweho ku bufatanye hagati y’inzego za leta n’iz’abikorera mu karere abasaba ko byakomeza muri uwo mujyo .

Ati “ Gufatanya hagati y’ubuyobozi bwite bwa leta n’imbaraga z’abafatanyabikorwa bo mu karere, guhera mu kwakira ibitekerezo by’abaturage mu gutenya ibikorwa, gukorera hamwe igenamigambi ndetse no mu kubishyira mu bikorwa twese dufatanyije hanyuma tugasuzumira hamwe ibyo twagezeho ni byo dushima ko byatanze umusaruro dufite uyu munsi”.

Mutabazi yasabye abaturage gutinyuka bakabaza abayobozi uko bashyira mu bikorwa inshingano kuko igihugu cyahisemo ko umuturage aba ku isonga kandi akanagira uruhare mu bimukorerwa.

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko abafatanyabikorwa biyemeje gukomeza gushyigikira gahunda z’iterambere ry’akarere no gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Murenzi yavuze ko iri murikabikorwa ritaba rigamije kugurisha ibicuruzwa gusa ahubwo ko aba ari n’umwanya mwiza ku baturage kugira ngo babaze kandi banasobanuze ibikorwa bibakorerwa.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera,  JADF,ritanga umusanzu wa miliyari 6 Frw  buri mwaka, hagamijwe kwihutisha  iterambere ry’ako karere n’imibereho y’umuturage.

Imurikabikorwa rya Bugesera rihuza inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere, rikaba rigamije guteza imbere ubucuruzi, kongera ishoramari no gufasha abaturage kugera kuri serivisi n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’akarere
Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko abafatanyabikorwa biyemeje gukomeza gushyigikira gahunda z’iterambere ry’akarere

Photos:

[fluentform id="3"]