Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki yamaze gushyirwa ku isoko, nyuma y’uko ay’umunsi wa mbere yagurishijwe yose mu gihe cy’iminsi itatu gusa.
Amatike y’umunsi wa kabiri yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026 nk’uko byari byarategujwe.
Itike ya make ni ibihumbi 15Frw, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw, ibihumbi 35 Frw ndetse na VIP igura ibihumbi 60 Frw.
Umunsi wa kabiri w’iki gitaramo uzaba ku wa 2 Kanama 2026, nyuma y’uko umunsi wa mbere uzaba wabaye ku wa 1 Kanama 2026.
Icyemezo cyo kongeraho umunsi wa kabiri cyafashwe nyuma y’uko amatike y’igitaramo cya mbere ashize ku isoko mu gihe gito cyane, bigatuma hari abakunzi benshi ba King James basigara badafite uko bazitabira.
King James na Bruce Intore, uhagarariye Intore Entertainment iri kumufasha gutegura iki gitaramo, bagaragaje ko hari abantu benshi bakomeje gusaba amahirwe yo kubona amatike, ari na byo byatumye hongerwaho undi munsi.
Mbere y’iki cyemezo kandi, hari abafana benshi bari basabye ko iki gitaramo cyakwimurirwa muri Stade Amahoro kugira ngo cyakire abantu benshi kurushaho.
Icyakora abategura iki gikorwa basobanuye ko byari bigoye kubishyira mu bikorwa muri iki gihe, bahitamo kongeraho igitaramo cya kabiri muri BK Arena.
Uretse ibi bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, King James aherutse no gutangaza ko ari gutegura album nshya yo mu njyana ya Jazz, ndetse ko azakora igitaramo cyo kuyimurika, nubwo ataratangaza igihe nyacyo izasohokera.









