sangiza abandi

Gen-Z Comedy igiye kujya yerekanwa ‘live’ ku Irebero

sangiza abandi

Abakunzi b’ibitaramo bya Gen-Z Comedy batuye hanze y’Umujyi wa Kigali ndetse n’ababa mu mahanga bashyiriweho uburyo bwo gukurikira iri seka rusange imbonankubone, binyuze ku rubuga ‘Irebero’ rucuruza amashusho.

Ibi byatangajwe na Fally Merci, utegura Gen-Z Comedy, wavuze ko ubu bufatanye bugamije kugeza ibi bitaramo ku bantu benshi kurushaho, by’umwihariko abadashobora kugera aho bibera imbonankubone.

Ubusanzwe, Gen-Z Comedy imaze kumenyekana nka kimwe mu bitaramo bikundwa n’urubyiruko, ibera muri Camp Kigali, inshuro ebyiri mu kwezi.

Fally Merci yabwiye UMUNOTA ko gushyira ibi bitaramo kuri murandasi (online) ari igisubizo ku byifuzo bimaze igihe bigaragazwa n’abakunzi b’ibi bitaramo, cyane cyane ababa hanze y’igihugu n’abari mu ntara batabasha kubyitabira i Kigali.

Ati “Hari abantu bahora badusaba kuyireba live, cyane cyane abari hanze y’Igihugu, n’abantu bataba bari i Kigali, kuko hari igihe abenshi baba bashaka kuyireba ariko bari ahantu bidakunda bakavuga ngo nkubu tuzashyira kuri Youtube nyuma y’amezi nk’atatu amashyushyu yarashize kuri ibyo bihangano tuba twabateguriye, niyo mpamvu twavuze ngo reka tuyibahe umuntu niba ari i Musanze niba ari i Huye cyangwa ari muri Amerika abe yabasha kuyireba.”

Yakomeje asaba abakunzi ba Gen-Z Comedy, cyane cyane abo hanze ya Kigali no mu mahanga, gukomeza kuyishyigikira, avuga ko iyi ntambwe ari igisubizo ku byo basabye.

Ati “Ibyo badusabye twarabikoze. Kuba tubashyiriye ibitaramo online bakabasha kubireba nk’abahibereye, turabasaba kudushyigikira bakomeze kutureba, natwe dukomeje kubaha ibyishimo.”

Kugira ngo umuntu abashe gukurikira Gen-Z Comedy live, asabwa gusura urubuga www.irebero.com, agafungura konti (email na password), agahitamo Gen-Z Comedy, akajya kuri ‘Buy Plan’. Kwishyura ni ibihumbi 10 Frw ku bari mu Rwanda, mu gihe abari hanze y’igihugu bishyura amadorari 10 y’Amerika.

Igitaramo cya mbere kizerekanirwa kuri uru rubuga giteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2026, aho abakunzi ba Gen-Z Comedy bazatangira gukurikira ibi bitaramo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Gen-Z Comedy ni kimwe mu bitaramo by’urwenya bimaze kwamamara cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu rubyiruko, aho gihuza abanyarwenya batandukanye ndetse iki gitaramo kigira igice cy’umutumirwa, hatumirwa abantu b’ingeri zitandukanye bakaza kuganiriza abitabiriye iri seka rusange.

Gen-Z Comedy yo kuri uyu wa Kane izerekanwa imbonankubone ku urubuga rwa Irebero

Photos:

[fluentform id="3"]