sangiza abandi

Element Eleeeh agiye gukora ibitaramo bizenguruka Canada

sangiza abandi

Umuhanzi akaba n’umutunganya muzika w’indirimbo, Element Eleeeh, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada.

Nubwo kugeza ubu ataratangaza neza amatariki ndetse n’imijyi ibi bitaramo bizaberamo, biteganyijwe ko bizaba mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira 2026.

Ibi bitaramo biri mu murongo wo kumenyekanisha umuziki we no gukomeza kwagura ibikorwa bye mu ruhando mpuzamahanga, nyuma yo kuba ari umwe mu batunganya indirimbo bakunzwe mu karere.

Element ni umwe mu bahanzi ndetse n’aba producer bahagaze neza, aho aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ayayah’ yakoranye n’abandi bahanzi bagezweho muri Afurika y’Uburasirazuba, aribo Bien Aime wo muri Kenya na Joshua Baraka wo muri Uganda.

Element yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Fou de toi’, ‘Maaso’, ‘Milele’, ‘Kashe’ n’izindi.

Photos:

[fluentform id="3"]