Shema Arnaud de Bosscher wamamaye mu kuvanga umuziki nka DJ Toxxyk, yasubiye mu igororero rya Nyarugegenge riherereye i Mageragere , nyuma y’iminsi mike arisohotsemo.
DJ Toxxyk wari warekuwe tariki 4 Gicurasi 2026, iki cyemezo kikajurirwa, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe n’igice n’ihazabu ya 1.050.000Frw.
Nyuma yo gukatirwa iki gihano, yahise asubizwa i Mageragere ku wa 22 Gicurasi 2026, ngo ajye kugikora.
DJ Toxxyk yahamijwe ibyaha byose yashinjwaga birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.
Ni nyuma y’impanuka DJ Toxxyk yakoreye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, igahitana umupolisi wari mu kazi, ndetse nyuma y’ibi yasakwa iwe ubwo hakorwaga iperereza, hagasangwa urumogi.
Ubucamanza bwo bwagaragaje ko urukiko rwari rwasanze akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1.050.000Frw, ariko akaba yagabanyirijwe.
Ibi byaturutse kukuba yaraburanye yemera ibyaha byose ndetse anabisabira imbabazi, bikaba ari n’ubwa mbere yari akatiwe n’inkiko. Byatumye agabanyirizwa igihano gishyirwa ku mwaka umwe n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1.050.000Frw.







