Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Busuwusi rugamije kwagura ubufatanye mu rwego rw’ubuzima n’iki gihugu cyo mu Burayi, hibandwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’ubushakashatsi.
Kuri uyu 28 Nzeri 2026, Minisiti Dr. Nsanzimana yagiranye na Elisabeth Baume-Schneider, Umujyanama wa Leta y’u Busuwisi akaba n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe imibereho myiza Imbere mu Gihugu, ari narwo runareberera ibijyanye n’ubuzima mu Busuwisi.
Muri ibi biganiro byabereye i Bern, impande zombi zongeye gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzwe hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi, hanaganirwa ku buryo bwakomeza kwagurwa.
Mu by’ingenzi byaganiriweho harimo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, guteza imbere ubushobozi bw’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, kwitegura no guhangana n’indwara z’ibyorezo ndetse no guteza imbere ubushakashatsi.
Haganiriwe kandi ku bufatanye mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu buzima n’ibinyabuzima, bigamije guteza imbere ubuvuzi n’ubuzima muri rusange.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Nsanzimana yari kumwe na Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB.
U Rwanda n’u Busuwisi bisanzwe bifitanye umubano uhamye aho bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo; ikoranabuhanga, ubuzima, dipolomasi, guhanga imirimo n’izindi.










