sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yagaragaje imbuga nkoranyambaga nk’icyonnyi ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko imiyoboro ya YouTube, ziri mu bibazo bikibangamiye gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuko hari bamwe bazikoresha mu gukwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yatangaga ishusho rusange y’uko Abanyarwanda bakomeje kunga ubumwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu Ukwakira, Ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Ababanyarwanda.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kigeze kuri 95.3%, ariko ko 4.7% bisigaye bikubiyemo ibibazo bigikeneye kwitabwaho.

Yagize ati: “Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bigeze kuri 95.3%. Ni igipimo gishimishije, ariko muri ya 4.7% harimo byinshi, harimo ba bantu bakuru bake basabitswe n’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside badashaka kureka, bakoresha uburyo bushoboka bwose kugira ngo babikwirakwize, ndetse bagashinga imiyoboro ya YouTube babinyuzamo. Abo ni bo kibazo cya mbere, kuko hari ababumva.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko bamwe mu bantu bagikoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imyumvire y’ivangura ari abantu bataritandukanya n’imyumvire mibi yaranze amateka y’u Rwanda.

Yagaragaje ko amateka y’u Rwanda hagati ya 1959 na 1994 yasize imyumvire y’irondabwoko n’irondakarere mu bantu bamwe na bamwe.

Ati: “Hari ikintu tutagomba kwibeshyaho. Mu gihugu cyagize amateka nk’ay’u Rwanda, kikagira imyaka 35 kuva mu 1959 kugeza mu 1994, hashyizweho politiki y’irondabwoko n’irondakarere. Iyo politiki yari mu murongo w’igihugu wigishaga ibyo bintu, ituma mu gihugu higanza urwango n’ivangura. Imiryango mike ni yo yashoboye gutandukana n’iyo myumvire.”

Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyazamutseho 13% ugereranyije n’umwaka wa 2010, ubwo hatangizwaga ubushakashatsi kuri iyi ngingo.

Yavuze ko imibare igaragaza ko Abanyarwanda benshi bamaze kumva ko kubana no kubahana ari ingenzi mu kubaka igihugu.

Ati: “Ndagira ngo mbeshyuze abavuga ko iyi mibare iba atari yo, iyi ni imitekerereze usanga ikiri muri bamwe mu bagifite imitekerereze y’ivangura n’amacakubiri, bagitekereza ko ikiri no mu Banyarwanda benshi. Abanyarwanda benshi bamaze kumva ko kubana, kubahana kubaka Igihugu no kukirinda, ari yo mahitamo akwiye.”

Ku bijyanye n’urubyiruko, Minisitiri Bizimana yavuze ko ari rwo rugaragaza icyizere kinini mu bijyanye no kwitandukanya n’imyumvire y’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Mu rubyiruko ni ho ubona icyizere cyinshi, mu bantu bakuru bo mu myaka nk’iyacu barengeje imyaka 50, ni bo usangamo ibibazo kurusha abato, kubera ko bavukiye mu bihe byabumvishaga ko irondabwoko, irondakarere ari politiki ikwiye.”

Minisitiri Bizimana yavuze kandi ko Ukwakira kwatoranyijwe nk’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hashingiwe ku mateka akomeye y’u Rwanda.

Yagize ati: “Hatoranyijwe Ukwezi k’Ukwakira nk’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, kuko turebye amateka ndimo mvuga, Ukwezi k’Ukwakira gufite amateka akomeye. Murabyibuka ko tariki 1 Ukwakira 1990 ari bwo FPR Inkotanyi yatangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, urugamba rwamaze imyaka 4, gusa tugira akaga ko Leta yariho yabyuririyeho itegura gutsemba Abatutsi. Uyu ni umwanya wa buri Munyarwanda wo kureba ubuzima bw’Igihugu.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubushakashatsi kandi bugaragaza ko uburyo imiyoborere ikorwa ndetse na serivisi zegerezwa abaturage biri mu bituma Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bukomeza gutera imbere.

Ati: “Abaturage barabyerekana mu bushakashatsi, berekana ko imiyoborere iri mu Rwanda, ishyira imbere inyungu z’umuturage kandi bakabibonera mu bikorwa begerezwa birimo amazi, amavuriro n’ibindi. Ibyo bikorwa bituma babona ko Igihugu kibakorera, bikanabafasha kwivanamo ikintu cy’ubwoko ahubwo bakabona ko ari Igihugu cy’Abanyarwanda bose.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana

Photos:

[fluentform id="3"]