sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wafunguye inyubako eshanu zari zarafunzwe

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wongeye gufungura inyubako eshanu zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro, nyuma y’uko zishyize mu bikorwa amabwiriza yari yashyizweho.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryo ku wa 13 Ugushyingo 2026 rivuga ko izo nyubako zemerewe kongera gukora nyuma yo kuzuza ibisabwa mu rwego rwo gukumira inkongi no kurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Inyubako zafunguwe ni Catchup Building iherereye i Remera, Isoko rya Gahoromani riri i Masaka, Real Contractors Workshop y’i Gikondo, Ntaganzwa House na Eden Tower ziherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali wasabye abacuruzi n’abandi bakorera muri izi nyubako gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga umutekano, cyane cyane ayerekeye gukumira inkongi z’umuriro.

Wanasabye kandi ba nyir’inyubako zitarafungurirwa kwihutisha imirimo yo kuzuza ibisabwa kugira ngo na zo zongere gukora.

Uti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abasigaye batarafungurirwa ko na bo bakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa mu kwirinda inkongi no gufata amazi yanduye.”

Umujyi wa Kigali wibukije ba nyir’inyubako n’abazicunga ko bafite inshingano zo kuzirinda no guhora bagenzura ko amabwiriza y’umutekano yubahirizwa, hagamijwe kurengera ubuzima n’imitungo by’abahakorera, abahatuye n’abahagana.

Photos:

[fluentform id="3"]