Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, na Perezida wa Sena y’iki gihugu, Hun Sen, bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame yabonanye na Hun Manet ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh, mu gihe akomeje uruzinduko rw’akazi muri Cambodge.
Nyuma yaho, yagiranye ibiganiro na Hun Sen, byagarutse ku mateka ahuriweho n’ibihugu byombi, ibihe bikomeye byanyuzemo n’uburyo byahanganye n’ingaruka z’amateka yabyo kugira ngo byongere kwiyubaka no kwigira.
Aba bayobozi banashimangiye ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Cambodge no kwagura ubufatanye mu nzego zinyuranye hagamijwe inyungu zihuriweho.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rugamije guteza imbere imikoranire mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere. Biteganyijwe kandi ko ibihugu byombi bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye muri zimwe muri izo nzego.
Ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi byabaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uwo munsi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu Ngoro y’Ubwami, mu muhango w’icyubahiro.
Cambodge kandi iri mu myiteguro yo kwakira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026.
Perezida Kagame azitabira iyi nama izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda ya 2027–2030, aho Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, usanzwe uyobora uyu muryango kuva mu 2019, ahatanye n’abandi bakandida batatu barimo Juliana Amato Lumumba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romania.











