sangiza abandi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu muhango w’icyubahiro wabereye mu Ngoro y’Ubwami i Phnom Penh, ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Nyuma y’uwo muhango, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami Norodom Sihamoni byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodge ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rwa Leta rugamije guteza imbere imikoranire mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame kandi ateganyijwe kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Cambodge barimo Perezida wa Sena, Hun Sen, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Khuon Sudary, na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.

Ibihugu byombi biteganyijwe gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Uru ruzinduko kandi rubanziriza Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera i Phnom Penh ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026.

Iyi nama izibanda ku ruhare rw’Igifaransa mu kubaka amahoro, guteza imbere ubufatanye n’umutekano urambye. Izanaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027–2030.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, umaze kuyobora OIF kuva mu 2019, arahatanira kongera gutorerwa kuyiyobora. Ahanganye na Juliana Amato Lumumba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romania.

Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho ibihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye muri OIF bizagira uruhare mu gutora.

Cambodge yakiriye iyi nama ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ikaba inabaye iya mbere ibereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya kuva mu 1997, ubwo yabereye i Hanoi muri Vietnam.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni

Photos:

[fluentform id="3"]