Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe na Mali ibitego 3-2 mu mukino wa Gatatu mu Itsinda K mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Uyu mukino wabereye kuri Stade du 26 Mars iri i Bamako muri Mali kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2026.
Amavubi yari yabanje kwinjiza igitego ku munota wa 29 cyatsinzwe na Kwizera Jojea wahawe umupira na Iradukunda Elie Tatou, kiza kwishyurwa na Kamory Doumbia ku wa 43, amakipe asoza igice cya Mbere anganya 1-1.
Mu gice cya Kabiri, Amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kavita Phanuel akoresheje umutwe ku munota wa 54, gusa Moussa Yeo ahita acyishyura ku munota wa 63.
Amakipe yombi yahise anganya ibitego 2-2 akomeza kwirwanaho buri imwe ishaka amanota atatu y’uyu munsi.
Ku munota wa 84, Mohamed Camara yatsindiye Mali igitego cya Gatatu kiyifasha kuyobora umukino kugeza irangiye.
Uyu mukino wasize Mali iyoboye itsinda n’amanota 9 ikurikiwe n’Amavubi afite amanota 6 mu gihe Cape Verde yafashe umwanya wa Gatatu n’amanota atatu nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 4-2.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026, muri Stade Amahoro guhera saa Tatu z’ijoro (21:00).
Amavubi arahita afata indege ya Rwandair yerekeza mu Rwanda, aho byitezweho ko agera i Kigali mu mu masaha ya saa Yine za mugitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2026.













